U Rwanda rwahawe kwakira Formula 1 mu masezerano y’imyaka 10

Bruno I. Bagambiki ·

U Rwanda rwahawe kwakira Formula 1 mu masezerano y’imyaka 10

U Rwanda rwagiranye amasezerano y’imyaka 10 na Formula 1 azatuma rwakira isiganwa rya Formula 1 African Grand Prix, biteganyijwe ko rizatangira mu ntangiriro z’imyaka ya 2030. Iri rushanwa ryaherukaga ku mugabane wa Afurika mu 1993.

Mu 1993, ubwo imodoka za Formula 1 zasiganwaga ku muhanda wa Kyalami muri Afurika y’Epfo, nta wari uzi ko byari kuba ubwa nyuma iri rushanwa ribereye ku Mugabane wa Afurika mu myaka myinshi yari gukurikiraho. Nyuma y’imyaka 33, inkuru y’igaruka ryaryo yatangarijwe i Kigali, mu Rwanda.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026, mu muhango wabereye muri BK Arena i Kigali, u Rwanda rwemejwe nk’igihugu kizakira isiganwa rya Formula 1, biteganyijwe ko rizatangira mu ntangiriro z’imyaka ya 2030, nubwo itariki nyayo itarashyirwaho.

Uyu muhango witabiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, Stefano Domenicali uyobora Formula 1, ndetse na Mohammed Ben Sulayem uyobora Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino y’Imodoka (FIA).

Perezida Kagame yavuze ko uyu mushinga utagamije gusa kwakira isiganwa ry’imodoka, ahubwo ko utegerejwemo inyungu zirambye zirimo guhanga imirimo, guteza imbere ubumenyi n’ubumenyingiro, kongera ba mukerarugendo no guteza imbere ubucuruzi.

Yagize ati:

“Uyu munsi ni uw’Afurika. Mu gihe kirenga imyaka 30, shampiyona ikomeye ku isi mu marushanwa y’imodoka yakomeje gukinirwa ahandi hatari kuri uyu mugabane, ariko aya masezerano agiye kubihindura.”

Ku ruhande rwa Formula 1, Stefano Domenicali yavuze ko kwakira iri rushanwa mu Rwanda bizafasha uyu mukino kugera ku bafana bo ku migabane yose ituwe, mu gihe Afurika imaze igihe itagaragaramo isiganwa ryayo.

Yagize ati:

“Afurika yamye iri mu cyerekezo cy’ahazaza ha Formula 1, kandi kuva mu ntangiriro twari twiyemeje kugaruka mu buryo bukwiye, dufatanyije n’umufatanyabikorwa ukwiye, mu masezerano arambye kandi dufite icyerekezo gisobanutse cyo kuzana impinduka zifatika.”

Iri rushanwa rizaba rifite izina rya Formula 1 African Grand Prix, ku bufatanye na Visit Rwanda, gahunda y’u Rwanda yo kwamamaza igihugu binyuze mu bukerarugendo n’ubufatanye na siporo mpuzamahanga.

Umuhanda w’isiganwa uzubakwa i Bugesera

Isiganwa rizabera ku muzunguruko wihariye uzubakwa i Bugesera, hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali gishya. Amasezerano yo kwakira iri rushanwa azamara imyaka 10, ariko itariki nyayo y’isiganwa rya mbere izatangazwa nyuma, bitewe n’igihe imirimo yo kubaka umuhanda izaba yarangiriye.

Igishushanyo mbonera cy’uyu muhanda kiri gutegurwa ku bufatanye bw’ibigo WurzDesign, kiyobowe na Alexander Wurz wahoze asiganwa muri Formula 1, na Tilke Engineers and Architects, cyagize uruhare mu gutegura imihanda y’amasiganwa itandukanye, irimo uwa Sepang muri Malaysia.

Uyu muhanda uzubakwa hubahirizwa ibisabwa ku mihanda yo ku rwego rwa FIA Grade 1, rwemerera kwakira amasiganwa yo ku rwego rwo hejuru.

Igishushanyo mbonera cyawo kigaragaza ko uzubakwa hitawe ku miterere karemano y’aka gace, cyane cyane ubutumburuke bw’ubutaka, hagamijwe gutegura umuhanda uzatanga isiganwa rifite umwihariko. Igishushanyo cya nyuma cy’uyu muhanda kiracyategurwa.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye guhabwa aya mahirwe, ashimangira ko ubufatanye butagamije gusa kwakira isiganwa ry’iminsi mike, ahubwo bugamije guteza imbere ubukungu n’imibereho y’abaturage mu gihe kirekire.

Yagaragaje ko umuhanda w’isiganwa n’ikibuga cy’indege gishya bishobora gufasha mu guhanga imirimo, kongera ubumenyi, guteza imbere ubukerarugendo no gukurura ubucuruzi bushya.

Ibi bije byiyongera ku bikorwa mpuzamahanga u Rwanda rumaze kwakira, birimo Shampiyona y’Isi y’Amagare yo mu 2025, irushanwa rya Basketball Africa League n’inama mpuzamahanga zitandukanye.

Amahirwe atari ay’abakunzi b’imodoka gusa

Formula 1 iri mu marushanwa akurikirwa cyane ku Isi, aho abarebera isiganwa baba banakurikirana ikoranabuhanga rikoreshwa mu gukora imodoka, imikorere y’amakipe n’ubuhanga bw’abasiganwa.

Stefano Domenicali yavuze ko kwinjira k’u Rwanda muri Formula 1 bizatuma iri rushanwa ribera ku migabane yose y’Isi ituwe.

Yagaragaje ko Afurika ifite abakunzi ba Formula 1 barenga miliyoni 100, bityo kugarura isiganwa kuri uyu mugabane bikaba ari intambwe ikomeye yo kwegereza abakunzi baryo siporo bakunda.

Ni intambwe ikomeye ku Rwanda, rwari rwaratangaje ku mugaragaro icyifuzo cyo kwakira iri rushanwa mu Ukuboza 2024, ubwo Kigali yakiraga Inteko Rusange ya FIA n’ibirori byo guhemba indashyikirwa muri uyu mukino.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza