U Rwanda rwabonye intwari nshya muri UEFA Champions League

Eric Niyongira ·

U Rwanda rwabonye intwari nshya muri UEFA Champions League

Umukinnyi w’Umunyarwanda, Joy-Lance Mickels yakoze amateka akomeye mu mupira w’amaguru nyuma yo gutsindira ikipe ya Sabah FK yo muri Azerbaijan igitego cyayifashije gutsinda Slavia Prague ibitego 2-0 mu mukino wa UEFA Champions League wabaye ku wa Kabiri tariki ya 13 Ukwakira 2026.

Mickels yatsinze igitego cya kabiri cya Sabah FK ku munota wa 88 afasha iyi kipe kubona intsinzi ikomeye muri iri rushanwa rihuza amakipe akomeye ku mugabane w’u Burayi.

Iki gitego cyagize igisobanuro cyihariye ku mupira w’amaguru nyarwanda kuko cyatumye izina rye ryinjira mu mateka y’abakinnyi b’Abanyarwanda bagaragaye muri UEFA Champions League.

Nyuma yo gutsindwa igitego cya mbere Slavia Prague yakomeje gushaka uko yakwishyura ariko Sabah FK ikomeza kuyihagarika no kurinda izamu ryayo.

Mu minota ya nyuma y’umukino Sabah FK yabonye amahirwe yo kongera ikinyuranyo cy’ibitego. Ku munota wa 88 Joy-Lance Mickels yatsinze igitego cya kabiri nyuma y’ikosa ry’umunyezamu wa Slavia Prague Jakub Markovič wari wavuye mu izamu agerageza gukiza ikipe ye.

Mickels yakoresheje neza ayo mahirwe ashyira umupira mu izamu maze Sabah FK yizeza intsinzi y’ibitego 2-0. Iki gitego cyashimangiye intsinzi ya Sabah FK kinagira agaciro kihariye ku bakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze y’igihugu cyane cyane ku bafite intego yo kugera ku rwego rwo hejuru mu marushanwa mpuzamahanga.

Igitego cya Joy-Lance Mickels cyatumye yandika amateka ku rwego rw’u Rwanda. Yabaye umukinnyi wa mbere ufite inkomoko mu Rwanda utsinze igitego mu cyiciro nyamukuru cya UEFA Champions League.

Ibi ni ibintu bikomeye ku mupira w’amaguru nyarwanda kuko UEFA Champions League ari rimwe mu marushanwa akomeye kandi akurikirwa cyane ku isi.

Kugira umukinnyi wigaragaza muri iri rushanwa ni ishema ku gihugu, ndetse bikaba n’urugero ku rubyiruko rwifuza kuzaba abakinnyi b’umupira w’amaguru bakomeye.

Mickels yerekanye ko abakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda bashobora kugera ku rwego rwo hejuru no kugira uruhare mu ntsinzi z’amakipe akomeye.

Joy-Lance Mickels yatsindiye ikipe ya Sabah FK igitego muri UEFA Champions League

Joy-Lance Mickels ni umwe mu bakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda bakina ku rwego mpuzamahanga kandi ahagararira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.

Kuba yatsinze igitego muri UEFA Champions League bishobora kumwongerera icyizere ndetse bikaba inkuru nziza ku bakunzi b’Amavubi bifuza kubona abakinnyi b’igihugu bitwara neza mu makipe bakinamo.

Abakinnyi bagaragaza ubushobozi mu marushanwa akomeye bashobora gufasha igihugu kubaka ikipe irushijeho gukomera binyuze mu bunararibonye bw’abakinnyi yungutse.

Joy-Lance Mickels ni uku yari yaserutse ku mukino yatsinzemo igitego muri EUFA Champions League

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza