Umujyi wa Kigali wacukije Kiyovu Sports na Gasogi United zanze kwihuza

Umujyi wa Kigali wamenyesheje Kiyovu Sports na Gasogi United FC ko amasezerano y’ubufatanye impande zari zifitanye na yo atazongerwa ubwo azaba arangiye kuri 30 Kamena 2026.
Ku wa Mbere, tariki ya 1 Kamena 2026, ni bwo Umujyi wa Kigali wandikiye aya makipe usanzwe ari umuterankunga mukuru wayo, uyamenyesha ko amasezerano y’ubufatanye atazongerwa.
Ibaruwa y’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, ivuga ko amasezerano y’ubufatanye yatangiye ku wa 01 Nyakanga 2025 azarangira ku wa 30 Kamena 2026.
Ku wa 12 Werurwe 2026, Umujyi wa Kigali wandikiye Kiyovu Sports uyigezaho icyifuzo cyo guhuriza hamwe inkunga yahabwaga Urucaca. AS Kigali na Gasogi United, zikaba ikipe imwe ariko iyi kipe iragihakana.
Dusengiyumva yagize ati “Mbandikiye mbamenyesha ko inkunga y’amafaranga mwahabwaga n’Umujyi wa Kigali izahagarara, igihe amasezerano y’ubufatanye mufitanye n’Umujyi wa Kigali azaba arangiye ku wa 30 Kamena 2026.”
“Ndabashimira ubufatanye n’umusaruro byatanze mu gihe cyose cy’imikoranire no gukorera hamwe, mu guteza imbere siporo n’impano mu Mujyi wa Kigali.”
Perezida wa Gasogi United FC, Kakoza Nkuriza Charles, yagize ati “Ndashaka gufata umwanya nkabashimira mu rugendo rwiza twagiranye, rwatumye imikoranire hagati ya Gasogi United Football Club n’Umujyi wa Kigali igenda neza.”
“Gushaka abafite impano no guteza imbere gahunda zitandukanye byahaye icyizere abana bato b’Abanyarwanda, bibahindurira ubuzima binabageza ku mahirwe yandi nko kwiga no gukunda ruhago. Mu gihe aya masezerano ari kugana ku musozo, nshimiye buri wese twabanye. Dufatanyije twahinduye ubuzima bwa benshi.”
Umujyi wa Kigali wari usanzwe ugenera aya makipe miliyoni 150 Frw mu mwaka umwe w’imikino, na yo akawamamariza ibikorwa byawo nk’ubukangurambaga bw’isuku, umutekano n’ibindi. Ibi bisobanuye ko Umujyi wa Kigali usigaranye Ikipe ya AS Kigali gusa.