Umunyezamu wa PSG, Lucas Chevalier, yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda

Umunyezamu w’Umufaransa ukinira Paris Saint-Germain (PSG), Lucas Chevalier, yageze mu Rwanda kuri iki Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, mu ruzinduko rw’iminsi itatu rugamije guteza imbere ubufatanye bw’iyi kipe na Visit Rwanda.
Chevalier w’imyaka 25 yatangiye uruzinduko rwe asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, aho yunamiye imibiri iharuhukiye y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yasuye ibice bitandukanye by’uru rwibutso, asobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uburyo yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, ndetse n’urugendo u Rwanda rwanyuzemo mu kwiyubaka no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.
Uyu munyezamu kandi yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, amutembereza ibice bitandukanye bigize Stade Amahoro.
Chevalier yanahuye n’abana bafite hagati y’imyaka 13 na 17 bari kwigishwa umwuga wo kurinda izamu, abashishikariza kugira umwete, gukorana umuhate no kudacika intege mu rugendo rwo kugera ku nzozi zabo zo gukina umupira w’amaguru ku rwego rwo hejuru.
Mu bindi bikorwa biteganyijwe muri uru ruzinduko harimo gusura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, aho biteganyijwe ko azareba ingagi zo mu misozi.
Lucas Chevalier yavukiye mu Bufaransa ku wa 6 Ugushyingo 2001. Yakuriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Lille OSC, aza kuba umunyezamu wayo wa mbere mbere yo kwerekeza muri PSG muri Kanama 2025, aho yasinye amasezerano y’imyaka itanu azageza mu 2030.
Uruzinduko rwe ruje mu rwego rw’ubufatanye bwa PSG n’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda, bwatangiye mu 2019, bukongera kongerwa muri Mata 2025 kugeza mu 2028.
Chevalier w’imyaka 25 yatangiye uruzinduko rwe asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, aho yunamiye imibiri iharuhukiye y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubu bufatanye bugamije kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, guteza imbere siporo no gufasha abana bafite impano mu mupira w’amaguru binyuze mu ishuri rya PSG Academy Rwanda rikorera mu Karere ka Huye.
Chevalier yiyongereye ku bandi bakinnyi ba PSG bagiye basura u Rwanda mu bihe bitandukanye, barimo Sergio Ramos, Keylor Navas, Thilo Kehrer na Warren Zaïre-Emery.