Umuyobozi w’Umujyi wa St. Louis muri Amerika yifatanyije n’Abanyakigali muri Car Free Day

Eric Niyongira ·

Umuyobozi w’Umujyi wa St. Louis muri Amerika yifatanyije n’Abanyakigali muri Car Free Day

Abaturage babarirwa mu bihumbi bo mu Mujyi wa Kigali bitabiriye siporo rusange izwi nka Car Free Day kuri iki Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, aho bifatanyije n’Umuyobozi w’Umujyi wa St. Louis wo muri Leta ya Missouri muri Amerika, Cara Spencer, washimye umuco wo gukora siporo no gutwara amagare mu Rwanda.

Iki gikorwa cyatangiye saa moya za mu gitondo (7h00), kibera ahantu hasanzwe hategurirwa siporo rusange mu Mujyi wa Kigali, aho abaturage bakoze imyitozo itandukanye irimo kugenda n’amaguru, kwiruka, gutwara amagare na aerobics.

Cara Spencer yitabiriye iyi siporo ari kumwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Imitunganyirize y’Umujyi n’Ibikorwaremezo, Fulgence Dusabimana.

Mu butumwa Umujyi wa Kigali wanyujije ku rubuga rwa X, watangaje ko Spencer yashimye uburyo Kigali ishyira imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu gukora siporo, by’umwihariko umuco wo gutwara amagare.

Uruzinduko rwa Spencer mu Rwanda ruri muri gahunda yo gusura imijyi ya Kigali na Nairobi muri Kenya, hagamijwe gushimangira umubano no gushakisha amahirwe y’ubufatanye mu bucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga n’izindi nzego z’iterambere.

Car Free Day yo kuri iki Cyumweru yanahuriranye n’ibikorwa byo kwizihiza imyaka 40 Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) rimaze rikorera mu Rwanda.

UNICEF yifatanyije n’abitabiriye iyi siporo mu rwego rwo kwizihiza iyo myaka 40 y’ubufatanye n’u Rwanda mu bikorwa byo guteza imbere ubuzima, uburezi, uburenganzira n’imibereho myiza y’abana.

Umujyi wa Kigali wavuze ko iki gikorwa cyabaye umwanya mwiza wo guhuza siporo, ibyishimo n’ubusabane, unashimangira akamaro ko kubaka umuryango ufite ubuzima bwiza n’abana bafite ejo hazaza heza.

Car Free Day ni gahunda ya siporo rusange yatangijwe mu Mujyi wa Kigali mu 2016, ikaba isanzwe iba kabiri mu kwezi. Igamije gushishikariza abaturage gukora imyitozo ngororamubiri, kwirinda indwara zitandura no kwimakaza imibereho myiza.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza