Michael Carrick yandikiye ibaruwa abafana ba Manchester United

Michael Carrick wahoze ari umutoza mukuru wa Manchester United, yasezeye ku bafana b’iyi kipe abashimira urukundo n’ubufasha bamugaragarije, nubwo mu minsi ishize ikipe itari imaze kwitwara neza. Yabijeje ko azakomeza kuyishyigikira, kuko urukundo ayikunda rutazigera rushira.
Mu ibaruwa yanyujije kuri Instagram ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, Carrick yagaragaje amarangamutima yatewe no gutandukana n’ikipe yakiniye ndetse akanayitoza, avuga ko kuba yarayibereye umutoza mukuru byari icyubahiro gikomeye kuri we.
Yagize ati: “Nagize icyubahiro gikomeye cyane cyo kuyobora Manchester United, ikipe y’umupira w’amaguru nkunda. Ni abantu bake cyane bagira amahirwe yo kunyura muri ibyo no kumva uko bimeze, kandi ndabishimira cyane.”
Carrick yasobanuye ko kuyobora Manchester United bisaba gusobanukirwa neza uburemere bw’inshingano zijyana n’amateka yayo, umuco wayo n’indangagaciro zayo. Yavuze ko ibyo ari byo byamuteraga imbaraga buri munsi, akomeza guharanira ko ikipe iba nziza kurusha izindi.
Yashimiye by’umwihariko abafana ba Manchester United, avuga ko atazibagirwa ibihe byiza basangiye muri uyu mwaka, cyane cyane ibyishimo bagaragazaga kuri stade, ku buryo bavaga kureba imikino bifuza kuzagaruka.
Yagize ati: “Nifuzaga gusa kugira icyo mbitura. Urwo rukundo ntiruzigera rushira.”
Uyu mutoza yemeye ko ikipe itabonye umusaruro mwiza mu mikino iheruka, ariko agaragaza ko icyamukoze ku mutima kurusha ibindi ari uburyo abafana bakomeje kumushyigikira aho kumutera umugongo.
Yagize ati: “Nzi ko mu minsi ishize tutabonye umusaruro mwiza, ariko nta kindi mwangaragarije uretse urukundo no kunshyigikira, mu bihe byari kuba byoroshye cyane ko muntera umugongo, nk’uko benshi bakunze kubigenza. Ibyo bifite agaciro karuta gutsinda umukino umwe cyangwa ibiri.”
Carrick yashimiye kandi abatoza bakoranaga, abakozi bose ba Manchester United n’abakinnyi, kubera ubwitange, umurava n’ubufatanye bamugaragarije. Yabifurije ibyiza mu bihe biri imbere, ashimangira ko azakomeza kwishimira intsinzi z’iyi kipe.
Iyi baruwa yaje nyuma y’uko Manchester United itangaje ku wa 12 Ugushyingo ko Carrick atakiri umutoza wayo mukuru. Ku wa 13 Ugushyingo, iyi kipe yanatangaje ko Mauricio Pochettino azatangira kuyitoza ku wa 18 Ugushyingo 2026.
Carrick yari yagarutse muri Manchester United muri Mutarama, ayifasha gusoza shampiyona ya 2025/26 ku mwanya wa gatatu, nyuma yo gutsinda imikino 12 muri 17 ya nyuma. Muri icyo gihe, Manchester United ni yo yari yakusanyije amanota menshi kurusha izindi kipe.
Icyakora, Manchester United yatangiye nabi uyu mwaka w’imikino. Kugeza ubu, ifite amanota umunani mu mikino 10 ya Premier League, aho yatsinze umwe, inganya itanu, itsindwa ine, ikaba iri mu makipe atatu ya nyuma ku rutonde rwa shampiyona.
Mu itangazo ryayo, Manchester United yavuze ko gufata icyemezo cyo gutandukana na Carrick bitari byoroshye, ariko ko impinduka zari zikenewe. Yashimangiye ko Carrick ari igihangange cyayo kandi ko azahora ari cyo.
Carrick yakiniye Manchester United kuva mu 2006 kugeza mu 2018, ayifasha kwegukana ibikombe bitanu bya Premier League ndetse n’icya UEFA Champions League mu 2008.
Michael Carrick yandikiye abafana ba Manchester United ibaruwa yo kubasezera
Igice cya mbere cy’ibaruwa Michael Carrick yandikiye abafana ba Manchester United
Igice cya kabiri cy’ibaruwa ya Michael Carrick, yashyizeho umukono
Michael Carrick yatozaga Manchester United kuva muri Mutarama 2026 kugeza ku wa 12 Ugushyingo 2026