Uwitonze Justin yiyambajwe na Spintex Knights yo muri Ghana mu gushaka itike ya BAL

Umukinnyi w’Umunyarwanda Uwitonze Justin usanzwe akinira APR BBC agiye kwifashishwa na Spintex Knights yo muri Ghana mu mikino yo gushaka itike ya Basketball Africa League 2027. Biteganyijwe ko azerekeza muri Ghana tariki ya 11 Ukwakira 2026 kugira ngo atangire imyiteguro n’iyi kipe.
Umukinnyi w’Umunyarwanda wa basketball, Uwitonze Justin, agiye gufasha Spintex Knights yo muri Ghana mu rugendo rwo gushaka itike yo kwitabira Basketball Africa League (BAL) ya 2027.
Uwitonze w’imyaka 25, usanzwe akinira APR BBC, azaba ari mu bakinnyi Spintex Knights izifashisha mu mikino ya yo gushaka itike ya BAL, izatangira mu Ukwakira igakomeza kugeza mu cyiciro cya Elite 16 giteganyijwe mu Ugushyingo. FIBA igaragaza Uwitonze nk’umukinnyi wa APR BBC, aho asanzwe anakina mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.
The New Times yatangaje ko Uwitonze ateganyijwe kuva mu Rwanda ku wa 11 Ukwakira 2026, akerekeza muri Ghana kugira ngo ahure na bagenzi be bashya ndetse batangire imyiteguro y’imikino yo gushaka itike ya BAL 2027.
Spintex Knights ni yo yegukanye Shampiyona ya Ghana, ikaba iri mu makipe azahagararira icyo gihugu mu rugendo rugana muri BAL. Iyi kipe yanakoze amateka yo kuba iya mbere yo muri Ghana yabashije kugera mu cyiciro cya Elite 16 mu mikino yo gushaka itike ya BAL.
Uwitonze azayikinira mu gihe gito, mbere yo kongera gusubira muri APR BBC. Umunota yatangaje ko amasezerano ye na Spintex Knights ari ay’igihe kiri hagati y’ukwezi kumwe n’amezi abiri, agamije kuyifasha mu gushaka itike ya BAL 2027.
Justin yaherukaga gutwara RBL ari kumwe na APR BBC
Mu mikino y’icyiciro kibanza cyo mu gice cy’Iburengerazuba bwa Afurika, Spintex Knights yashyizwe mu Itsinda B hamwe na Energie BC yo muri Benin, AS Douanes yo muri Burkina Faso, NPA Pythons yo muri Liberia na Real Flames yo muri Sierra Leone.
Imikino y’iri tsinda iteganyijwe kubera i Tripoli muri Libya kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 25 Ukwakira 2026. Amakipe abiri azaba aya mbere muri iri tsinda ni yo azabona itike yo gukomeza mu cyiciro cya Elite 16 cyo mu gice cy’Iburengerazuba.
Kwiyambaza Uwitonze biri mu rwego rwo kongerera Spintex Knights imbaraga, cyane cyane mu bijyanye no gutsinda amanota atatu. Uyu mukinnyi yanakiniye u Rwanda mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Basketball cya 2027.
Uwitonze Justin yiyambajwe na Spintex Knights yo muri Ghana mu gushaka itike ya BAL