Vinicius Jr. yaba yarasimbujwe umuntu usa na we?

Ibanze ·

Vinicius Jr. yaba yarasimbujwe umuntu usa na we?

Ku mbuga nkoranyambaga no mu matsinda amwe yo muri Brazil hakomeje gukwirakwira ibihuha bivuga ko Vinicius Jr ukinira Real Madrid yaba atakiri wa wundi, ahubwo yarasimbujwe umuntu usa na we. Ababikwirakwiza bashingiye ahanini ku mafoto agaragaza tattoos ze n’impinduka bavuga ko babona ku isura ye.

Inkuru idasanzwe iri gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga muri Brazil, aho bamwe mu bakoresha internet bavuga ko Vinicius Junior ukinira Real Madrid n’Ikipe y’Igihugu ya Brazil yaba yarasimbujwe umuntu usa na we.

Abashyigikiye ibi bihuha bavuga ko Vinicius nyawe yaba yarazimiye nyuma y’Igikombe cy’Isi, maze hagakoreshwa undi muntu usa na we kugira ngo hakomeze kubahirizwa amasezerano y’ubucuruzi n’ayamamaza yari afitanye n’ibigo bitandukanye.

Ikinyamakuru MARCA cyatangaje ko ibi bitekerezo byakwirakwiye cyane muri Nzeri 2026, ariko ko abo hafi ya Vinicius ndetse na Real Madrid batabihaye agaciro, babifata nk’amakuru y’ibinyoma adafite ishingiro.

Tattoos ze zashyizwe mu bimenyetso

Kimwe mu byo abakwirakwiza ibi bihuha bashingiyeho ni amafoto ya Vinicius ubwo yari kumwe n’Ikipe y’Igihugu ya Brazil. Bavuga ko hari tattoos zisanzwe zigaragara ku kibero cye zitagaragaye neza mu mafoto amwe yafashwe mu myitozo no mu mukino Brazil yakinnye na Australia.

Hari n’abagiye kure bavuga ko impinduka bagaragaza ku isura ye ari ikindi kimenyetso cy’uko yaba atari Vinicius wari usanzwe azwi. Muri Nyakanga 2026, impinduka zagaragaye ku isura ye zari zarateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko ashobora kuba yarakoze uburyo bwo kuyitunganya, nubwo we n’abo hafi ye batigeze babyemeza.

Ibihuha byaje gufata indi ntera, aho bamwe batangiye kubihuza na CIA, umuryango wa Rothschild ndetse n’ibitekerezo by’abavuga ko hari ibiremwa byo mu isanzure cyangwa ibyo bita reptilians byaba byarabigizemo uruhare. Nta kimenyetso gifatika cyigeze gitangwa gishyigikira ibyo birego.

Inkuru ku mbuga nkoranyambaga zikomeje gukwirakwizwa ko Vinicius Jr. yaba yarasimbujwe undi muntu.

Hari n’abahuje izi nkuru n’amagambo yari yaravuzwe n’umugore uzwi nka Vo Bahiana, wavuze ko yarose ibiremwa byo mu isanzure bigaba igitero ku kibuga cy’umupira, bigatwara abakinnyi n’abafana.

Real Madrid n’abo hafi ya Vinicius ntibigeze berekana ko ibi bihuha bibafitiye agaciro. MARCA ivuga ko babyirengagije burundu, mu gihe Vinicius yakomeje ibikorwa bye bisanzwe mu Ikipe y’Igihugu ya Brazil no muri Real Madrid.

Vinicius Jr. mbere yo kwihinduza isura

Vinicius Jr. nyuma yo kwihinduza isura

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza