Israel Mbonyi yatumiye abakunzi be mu gitaramo ‘Icyambu 5’ kuri Noheli

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yongeye gutumira abakunzi be mu gitaramo ngarukamwaka ‘Icyambu’, kigiye kuba ku nshuro ya gatanu, abamenyesha ko amatike yamaze gushyirwa ku isoko ndetse agaragaza ko afite amatsiko menshi yo kongera guhura na bo.
Iki gitaramo cyiswe ‘Icyambu Live Concert 5’ giteganyijwe kubera muri BK Arena i Kigali ku wa 25 Ukuboza 2026, umunsi wizihizwaho Noheli, kikazahuza abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu gitaramo cyo gushimira Imana ibyiza yabakoreye mu mwaka wose.
Mu butumwa bw’amashusho yageneye abakunzi be, Israel Mbonyi yagaragaje ibyishimo afitiye iki gitaramo, abibutsa ko buri mwaka bahurira muri BK Arena mu gikorwa cyo kuramya no guhimbaza Imana.
Yagize ati:
“Bantu banjye, Icyambu 5 kiragarutse. Sinshobora gutegereza. Murabizi ko buri mwaka duhurira aha hantu muri BK Arena, tuje guhimbaza Imana no kuyishimira imirimo myiza yakoze mu buzima bwacu muri uyu mwaka wose.”
Uyu muhanzi yasabye abantu bose bifuza kuzitabira iki gitaramo kugura amatike hakiri kare, avuga ko yamaze gushyirwa ku isoko.
Amatike y’iki gitaramo agurishwa ku rubuga rwa www.ticqet.rw cyangwa hakoreshejwe telefoni, ugakanda *513*01*01# hanyuma ugahitamo igitaramo ‘Icyambu’.
Ibiciro by’amatike bitangirira ku bihumbi 15 Frw bikagera ku bihumbi 100 Frw, bitewe n’icyiciro cy’umwanya umuntu yifuza kuzicaranamo. Biteganyijwe ko igitaramo kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, imiryango ikaba izafungurwa saa kumi.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Israel Mbonyi yashimangiye ko yiteguye kongera guhura n’abakunzi be, abifuriza umugisha w’Imana.
Yagize ati: “Ndi ubuhamya bugenda. Imana iguhe umugisha. Nishimiye kuzabana nawe tariki ya 25 Ukuboza.”
‘Icyambu’ ni igitaramo ngarukamwaka Israel Mbonyi yatangiye gutegura mu 2022, kikaba kimaze kugira umwanya wihariye mu bitaramo by’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bibera mu Rwanda.
Israel Mbonyi yatumiye abakunzi be mu gitaramo ‘Icyambu 5’ kuri Noheli
Iki gitaramo cyagiye kiba buri mwaka ku munsi wa Noheli muri BK Arena, kikaba umwanya wo guhuza abakunzi b’uyu muhanzi mu ndirimbo zo kuramya, guhimbaza no gushimira Imana.
Kuba ‘Icyambu’ kigiye kuba ku nshuro ya gatanu bigaragaza ko iki gitaramo cyakomeje kuba kimwe mu bikorwa by’ingenzi bya Israel Mbonyi, uretse ibindi bitaramo akorera mu Rwanda no mu mahanga.
Kuri iyi nshuro, uyu muhanzi arongera gutumira abakunzi be kuzahurira muri BK Arena ku wa 25 Ukuboza 2026, kugira ngo basoze umwaka bahimbaza Imana kandi bayishimira ibyo yabakoreye.