Minisitiri w’Intebe yitabiriye umuhango wo kwimika Manasseh Gahima nka Arikiyepisikopi wa Angilikani

Musenyeri Dr. Manasseh Gahima yimitswe ku mugaragaro nka Arikiyepisikopi wa gatanu w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, mu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, wasabye amadini n’amatorero gukomeza gufatanya na Leta mu guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Uyu muhango wabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, muri Camp Kigali, witabirwa n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, abashumba b’amadini n’amatorero, ndetse n’abayobozi b’Itorero Angilikani baturutse mu bihugu bitandukanye.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yashimangiye ko kugera ku ntego z’iterambere ry’u Rwanda bisaba ubufatanye bw’inzego zose, zirimo Leta, abikorera, imiryango itari iya Leta, amadini n’amatorero ndetse n’abaturage.
Yagize ati:
“Mu Cyerekezo 2050, Guverinoma yiyemeje kugeza ku Banyarwanda imibereho myiza n’ubuzima buzira umuze, ubukire, n’iterambere rirambye ry’ubukungu. Kugira ngo ibi bigerweho, hakenewe ubufatanye bw’inzego zinyuranye zirimo iza Leta, Abikorera, Imiryango itari iya Leta, Amadini n’Amatorero, ndetse n’abaturage muri rusange.”
Nsengiyumva yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero gukomeza kugira uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage, anabashishikariza kurwanya ubusinzi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inyigisho zishobora kubuza abayoboke gukora no kwiteza imbere.
Yagaragaje ko amadini n’amatorero afite uruhare mu kubaka umuryango nyarwanda ushoboye, urangwa n’ubumwe, ubufatanye n’imibereho myiza, bityo ko ibikorwa byayo bikwiye kujyana n’intego igihugu cyihaye.
Gahima yasimbuye Laurent Mbanda wari umaze imyaka umunani ayobora Angilikani
Mu muhango wo kwimika Musenyeri Dr. Manasseh Gahima, Arikiyepisikopi Dr. Laurent Mbanda wari uyoboye Itorero Angilikani ry’u Rwanda kuva mu 2018, yamushyikirije inshingano ku mugaragaro.
Uyu muhango waranzwe n’imigenzo itandukanye y’Itorero Angilikani, irimo kurahira kwa Gahima, gushyira umukono ku nyandiko yemeza inshingano ze, guhabwa inkoni y’ubushumba no kwicazwa ku ntebe y’ubuyobozi bw’Itorero.
Gahima, w’imyaka 56, yatorewe kuyobora iri torero ku wa 11 Nzeri 2026, mu matora yakozwe n’Inteko y’Abepiskopi 13 bagize Itorero Angilikani ry’u Rwanda.
Mu matora, yari ahanganye na Musenyeri Assiel Musabyimana, Umushumba wa Diyosezi ya Kigeme, bombi bakaba bari bujuje ibisabwa kugira ngo umuntu atorwe kuri uwo mwanya.
Gahima wari usanzwe ayobora Diyosezi ya Gahini, anafite inshingano zo kuyobora Inama y’Amatorero ya Porotesitanti mu Rwanda (CPR), ni we ubaye Arikiyepisikopi wa gatanu w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, akaba n’Umwepisikopi wa gatatu wa Diyosezi ya Gasabo.
Mu butumwa yatanze nyuma yo kwimikirwa, Gahima yagaragaje ko azashyira imbere umurimo w’ivugabutumwa, kwigisha Ijambo ry’Imana, gufasha abakirisitu no gukomeza ibikorwa by’iterambere ry’Itorero.
Yashimangiye ko yifuza gukomeza kubaka ku bikorwa byagezweho ku buyobozi bwa Laurent Mbanda, avuga ko yasize urufatiro rukomeye azashingiraho mu nshingano nshya.
Gahima yavuze ko ateganya kuganira n’abayobozi b’amadiyosezi n’abakirisitu kugira ngo basuzumire hamwe ibibazo Itorero rifite, bashake ibisubizo ndetse banategure ibikorwa by’iterambere.
Uwo Manasseh Gahima ari we
Musenyeri Dr. Manasseh Gahima yavutse mu 1970, akaba yarabanje gukora mu burezi no mu buyobozi bw’inzego z’ibanze mbere yo kwiyegurira umurimo w’Imana.
Hagati ya 1995 na 1997, yabaye Umuyobozi wungirije wa Lycée de Kigali, nyuma aba Burugumesitiri wa Komini ya Karangazi, aza no kuyobora Komini ya Gabiro.
Mu 2017, yagizwe Umwepisikopi wungirije muri Diyosezi ya Gahini, mbere yo kugirwa Umwepisikopi uyiyobora mu 2019, asimbuye Musenyeri Alexis Birindabagabo.
Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’iyobokamana, akaba yarashakanye na Rose Gahima, bafitanye abana umunani.
Mu gihe yari ayoboye Diyosezi ya Gahini, yagize uruhare mu bikorwa byo kubaka insengero no guteza imbere imishinga ibyara inyungu, irimo ubuhinzi n’ibikorwa byo kuhira.
Gahima atangiye inshingano zo kuyobora Itorero Angilikani ry’u Rwanda nyuma y’imyaka umunani riyobowe na Laurent Mbanda, wari waratangiye izi nshingano mu 2018.