Papa Leo XIV agiye kubagwa ikibyimba

Bruno I. Bagambiki ·

Papa Leo XIV agiye kubagwa ikibyimba

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, yatangaje ko agiye kubagwa ikibyimba gito yasanzwemo mu bihaha, cyagaragaye mu isuzuma ry’ubuzima aherutse gukorerwa.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, kuwa 11 Ukwakira 2026, Papa Leo XIV yatangaje ko yakorewe isuzuma ry’ubuzima ku mubiri we maze abaganga basanga afite ikibyimba mu bihaha.

Nubwo yasanzwemo iki kibyimba ariko Papa yatangaje ko cyatahuwe hakiri kare, maze nyuma yo kugisha inama abaganga, afata icyemezo cyo kubagwa kugira ngo gikurweho.

Yagize ati:

Nshuti, mu isuzuma ry’ubuvuzi riherutse gukorwa, abaganga basanze akabyimba gato mu gihaha cyanjye. Kagaragaye kare cyane kandi kari ahantu hamwe hihariye. Abaganga bambwiye ko ari byiza kugira icyo bakora, bityo nkaba nafashe icyemezo cyo kubagwa kugira ngo gakurwemo. Iyi gahunda yo kubagwa yamaze guteganywa kuzakorwa mu minsi iri imbere. Ndabashimira kuba muri kumwe nanjye mu buryo bw’umwuka, kandi nishyize mu maboko y’amasengesho yanyu.

Ibiro bya Vatikani byatangaje ko kubagwa biteganyijwe mu minsi ya mbere y’iki cyumweru dutangiye, kandi ko igihe cyo gukira gishobora kumara hafi icyumweru. Gusa, nta makuru yatangajwe agaragaza niba icyo kibyimba ari kanseri cyangwa atari yo.

Papa Leo XIV w’imyaka 71 yatorewe kuyobora Kiliziya Gatolika muri Gicurasi 2025, asimbuye Papa Francis witabye Imana muri Mata uwo mwaka.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza