Papa Leo XIV yavuze ko kuri ubu adateganya kwemerera abagabo bubatse kuba abapadiri

Papa Leo XIV yavuze ko muri iki gihe adateganya guhindura inyigisho za Kiliziya Gatolika ngo abagabo bubatse ingo bemererwe kuba abapadiri, kuko icyo cyemezo gishobora guteza amacakubiri. Ibi byatangajwe na Reuters ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026.
Nk’uko Reuters ibivuga, ni ubwa mbere Papa Leo XIV agize icyo avuga kuri iki cyifuzo kimaze igihe gishyigikiwe n’Abagatolika benshi. Kiliziya Gatolika ifite abayoboke miliyari 1,4.
Yabitangarije abanyamakuru 82 bari mu ndege yamuvanaga i Lima muri Peru imusubiza i Roma, nyuma yo gusoza uruzinduko rwe rwa gatandatu rwa gishumba, rwamujyanye muri Uruguay, Argentine na Peru kuva ku wa 6 Ugushyingo 2026. Indege yahagurutse ku wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo, Papa akaba yari ateganyijwe kugera i Roma ku wa Kabiri.
Umwe mu banyamakuru yamubajije niba iki kibazo kigishobora kuganirwaho, amwibutsa ko Sinodi y’Abepiskopi yo mu 2019 yibanze ku karere ka Amazone yari yemeje icyifuzo cyo guha ubupadiri abagabo bakuze kandi bubatse ingo (viri probati). Papa Fransisko ntiyigeze yemeza cyangwa ngo ahakane icyo cyifuzo mu nyandiko yise Querida Amazonia.
Mu gusubiza, Papa Leo XIV yibukije ko ubwo yageraga muri Peru nk’umumisiyoneri, mu Bagustini bo mu majyaruguru y’icyo gihugu harimo Abanyamerika bari hagati ya 15 na 20 n’Abanyaperu babiri gusa, ariko ubu umubare w’Abanyaperu ukaba warageze kuri 35.
Yagize ati: “Urugi ntirufunze ku gitekerezo cy’uko mu gihe kizaza hashobora kuboneka abapadiri benshi kurushaho, harimo n’abapadiri b’Abanyaperu, kugira ngo na bo bafashe kwita kuri utu turere tw’ivugabutumwa.”
Yavuze ko kubona abantu biyegurira Imana mu karere ka Amazone byagoranye kubera impamvu nyinshi, kandi ko hakiri byinshi byo gukora. Ku cyifuzo cyo guha ubupadiri abagabo bubatse ingo, yagize ati: “Kimwe mu bisubizo byatanzwe ngo bisuzumwe ni icyo muvuga. Si cyo gisubizo cyonyine, ariko ni igisubizo gishobora guteza amacakubiri mu bice bimwe bya Kiliziya, kubera ko icyo gitekerezo kitemerwa na bose, niba twabivuga dutyo.”
Yasobanuye ko kuva yatorerwa kuba Papa, kimwe mu byo ashyira imbere ari uguteza imbere ubumwe n’ubusabane mu bagize Kiliziya.
Yongeyeho ati: “Guteza imbere igitekerezo Umwuka Wera ashobora gukomeza kutwereka (ariko atari jye jyenyine, Papa ntahindura inyigisho za Kiliziya), twese tugomba gutega amatwi. Abepiskopi bagomba gutega amatwi. Birashoboka ko hari ibintu bizahinduka mu gihe kizaza.”
Yavuze ko muri iki gihe ashyize imbere gukiza ibikomere no guhuza abantu, nubwo azi ko hari benshi batemeranya n’ubwo buryo.
Yasoje agira ati: “Kandi ndakeka ko ibyo bihagije kuri ubu, kuko ikibazo cyose kijyanye n’abagabo bubatse baba abapadiri kitoroshye. Hari abandi bafite ibindi byifuzo, nk’uko tubizi. Ariko ibyo byose bizafata igihe, kandi tuzakomeza uko Nyagasani azatuyobora.”
Inyandiko ya Vatikani igaragaza ko Papa Leo XIV yanavuze ku buzima bwe nyuma yo kubagwa ibihaha, ku bumwe bwa Kiliziya no ku cyemezo Papa Fransisko yafashe binyuze mu nyandiko Traditionis Custodes, igenga Misa yo mu Kilatini.
Abajijwe ku ishapure yari yamukubise hafi y’ijisho i Lima ku wa 16 Ugushyingo, yagize ati: “Urukundo rw’Abanyaperu, harimo n’urw’uwo muntu, wari ufite ukwemera gukomeye, washakaga gusa kumpa ishapure, ni ikintu umuntu agumana ku mutima… wenda no mu jisho…”
Papa Leo XIV afite imyaka 71. Yamaze imyaka irenga 20 muri Peru ari umupadiri w’umumisiyoneri, nyuma aza kuba Umwepiskopi.
Papa Leo XIV aganira na Perezida wa Uruguay, Yamandú Orsi, i Montevideo ku wa 6 Ugushyingo 2026, ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe muri Amerika y’Epfo