Papa Leo XIV yatewe ishapure hafi y’ijisho mu mbaga yamwakiriye muri Peru

Papa Leo XIV yakubiswe hafi y’ijisho n’ikintu cyasaga n’Ishapure ya Rozari cyatewe n’umuntu wari mu mbaga y’abari baje kumureba, ubwo yageraga ahagombaga kubera Misa yo gusezera kuri Peru, ku wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026.
Reuters ivuga ko Papa Leo XIV amaze kumenyekana kubera kugira amaboko yihuta, kuko akenshi abasha gufata ibintu bitandukanye abakirisitu bamutera iyo ari mu rugendo.
Ibi biro ntaramakuru bivuga ko Papa yagiye afata ibipupe n’amabendera, ndetse ko hari n’ubwo yahagaze akakira pizza yari ahawe n’abaturage b’i Chicago, ubwo yahuraga n’abakirisitu mu Kibuga cya Mutagatifu Petero i Roma.
Kuri iyi nshuro ariko, ubwo yari mu modoka ye yabugenewe izwi nka papamobile, ntiyashoboye gufata ikintu cyatewe kimwerekezaho, kivuye mu mbaga y’abantu bari bateraniye ku kibuga cy’indege cya gisirikare cya Las Palmas i Lima.
Amafoto n’amashusho byagaragaje Papa akuba ijisho nyuma gato yo gukubitwa n’icyo kintu, ubwo yasuhuzaga abantu mu nzira yerekeza ahagombaga kubera Misa.
Reuters ivuga ko, ukurikije amafoto, icyo kintu gishobora kuba cyari ishapure, kimwe mu bintu abakirisitu bakunze gusaba Papa guha umugisha.
Nk’uko Reuters ibivuga, Papa Leo XIV yakomeje gahunda ze kandi nta kimenyetso cyagaragaje ko yakomeretse.
Ivuga kandi ko uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika, ufite imyaka 71 akaba asanzwe akina ‘Tennis,’ afite ubuhanga budasanzwe bwo gufata ibintu ugereranyije n’imyaka ye.
Gusa si ubwa mbere gufata ibintu bamutera bimunaniye. Mu birori byabanje kubera i Roma, Papa yasabye imbabazi umukozi wa Vatikani ushinzwe gufata amashusho wari inyuma muri papamobile, nyuma yo kumukubita ubwo yageragezaga gufata ikintu yari atewe. Icyo gihe na bwo ntiyashoboye kugifata.
Vatikani yatangaje ko Misa yabereye i Lima ari yo yari igikorwa cya nyuma cy’uruzinduko rwa gishumba Papa Leo XIV yagiriye muri Uruguay, Argentine na Peru kuva ku wa 6 kugeza ku wa 17 Ugushyingo 2026.
Papa yageze muri Peru ku wa 11 Ugushyingo, asura imijyi ya Lima, Chiclayo, Cusco na Pucallpa. Misa yo gusezera kuri iki gihugu yitabiriwe n’abantu bagera kuri miliyoni imwe n’igice, nk’uko Vatikani yabitangaje ishingiye ku mibare yatanzwe n’inzego z’ubuyobozi.
Mu nyigisho ye, Papa Leo XIV, wamaze imyaka irenga 20 muri Peru ari umupadiri w’umumisiyoneri, nyuma akahaba umwepiskopi, yagize ati: “Yego, Abanya-Peru na bo ni abantu banjye!”
Yakomeje agira ati: “Bavandimwe nkunda, urugendo rwanjye rugiye kurangira, ariko ubutumwa burakomeje.”
Mbere yo kuva muri Peru, Papa Leo XIV yafashe n’umwanya wo gushimira abaturage b’iki gihugu.
Asoza Misa, yagize ati: “Ndabashimira ukuntu mwanyakiriye!” Yongeraho ati: “Urakoze, Peru!”
Nyuma ya Misa, Papa yerekeje ku kibuga cy’indege cya gisirikare cya Callao, ahabereye umuhango wo kumusezeraho. Yahise ahaguruka asubira i Roma, aho yari ateganyijwe kugera ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026.
Urubyiruko rwitabiriye amasengesho Papa Leo XIV yagiranye n’urubyiruko kuri Estadio Nacional i Lima, ku wa 12 Ugushyingo 2026