Urugaga rw’abaforomo n’ababyaza rwakiriye imbabazi za Gitwaza, rusaba izindi ntambwe
.png)
Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda (RNMU) rwagaragaje ko rwababajwe n’ubutumwa bwatanzwe mu nyigisho zo mu itorero rya Zion Temple Celebration Center, ruvuga ko bushobora gutesha agaciro umwuga w’ubuforomo n’ububyaza ndetse no kugira ingaruka mbi ku isura yawo.
Mu itangazo ryo ku wa 8 Ukwakira 2026, ryashyizweho umukono na Perezida wa RNMU, André Gitembagara, uru rugaga rwavuze ko rwakiriye rubabaye amashusho y’inyigisho zatanzwe ku wa 7 Kanama 2026, rugaragaza ko ubutumwa bwari buyakubiyemo bushobora kwangiza isura y’abaforomo n’ababyaza ndetse n’icyizere abaturage babagirira.
Aya mashusho yari akubiyemo amagambo yavuzwe na Apôtre Dr Paul Gitwaza, aho yagarukaga ku babyaza n’abaforomo mu buryo bwateje impaka, bamwe bakavuga ko bwateshaga agaciro abo bakozi bo mu rwego rw’ubuzima.
RNMU yibukije uruhare rw’abaforomo n’ababyaza
RNMU yibukije ko abaforomo n’ababyaza bafite uruhare rukomeye muri serivisi z’ubuzima, birimo gutanga ubuvuzi bufite ireme, butekanye kandi burangwa n’impuhwe.
Yavuze kandi ko bagira uruhare mu guteza imbere ubuzima, kurengera ubuzima bw’abantu no kwita ku babyeyi n’impinja, bityo ko umwuga wabo ukwiye kubahwa no guhabwa agaciro.
Uru rugaga rwashimangiye ko abo bakozi bagize uruhare rukomeye mu kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana mu Rwanda, rukavuga ko bakwiye gushimirwa uruhare bagira mu mibereho myiza y’abaturage no mu iterambere rya serivisi z’ubuzima.
RNMU yakiriye ubusabe bw’imbabazi bwa Gitwaza
RNMU yatangaje ko nyuma yo kubona ubwo butumwa, ku wa 7 Ukwakira 2026 yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa Zion Temple kugira ngo impande zombi ziganire ku kibazo cyari cyavutse.
Uru rugaga rwemeje ko rwakiriye imbabazi zatanzwe na Apôtre Dr Paul Gitwaza kuri uwo munsi, ruvuga ko ari intambwe iganisha ku gusubiza icyubahiro n’agaciro umwuga w’ubuforomo n’ububyaza.
Izo mbabazi zatanzwe nyuma y’uko ubuyobozi bwa Zion Temple busobanuye ko amagambo yavuzwe atari agamije gusebya cyangwa gutesha agaciro abaforomo n’ababyaza, ariko bwemera ko hari abo yababaje.
RNMU yashimangiye ko nubwo yakiriye izo mbabazi, hakenewe gukomeza gufata izindi ngamba nziza zigamije gusubiza icyubahiro n’isura nziza umwuga w’ubuforomo n’ububyaza.
Mu gusoza itangazo ryayo, uru rugaga rwagaragaje icyizere ko hazakomeza guterwa izindi ntambwe zubaka, zigamije kurengera agaciro k’abo bakozi bafite uruhare rukomeye mu buzima bw’abaturage no mu iterambere ry’urwego rw’ubuzima mu Rwanda.