Zion Temple ya Gitwaza yasabye imbabazi abaforomo n’ababyaza ku byo yavuze

Authentic Word Ministries na Zion Temple Celebration Center byasabye imbabazi abaforomo n’ababyaza nyuma y’amagambo yavuzwe mu nyigisho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga.
Ku wa 6 Ukwakira 2026, Itorero Authentic Word Ministries na Zion Temple Celebration Center ryatangaje ko ryamenye amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, yavanywe mu nyigisho yatanzwe ku wa 7 Kanama 2026.
Iri torero ryavuze ko ryamenye ko amagambo ari muri ayo mashusho yafashwe nabi n’abaturage, cyane cyane abaforomo n’ababyaza, afatwa nk’ayatesha agaciro umwuga wabo n’uruhare bagira mu kwita ku buzima n’imibereho myiza y’abaturage.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Aposlte Dr Paul Gitwaza, uhagarariye iri torero mu by’amategeko, ryavuze ko ritigeze rigira umugambi wo gutesha agaciro, gusebya cyangwa gutesha agaciro abaforomo, ababyaza cyangwa undi mwuga uwo ari wo wose.
Iri torero ryagize riti:
“Tuzi ko amagambo yakoreshejwe yababaje kandi yateje impungenge. Kubera iyo mpamvu, turasaba imbabazi zivuye ku mutima abaforomo n’ababyaza ndetse n’abandi bose bagizweho ingaruka n’ubutumwa bwatanzwe.”
Itorero ryavuze ko ryubaha cyane abaforomo n’ababyaza, rikanashimira ubwitange, ubunyamwuga n’uruhare rwabo mu kurokora ubuzima, kwita ku miryango no guteza imbere ubuzima bw’abaturage.
Nyuma yo kumenya impungenge zatewe n’ayo magambo, iri torero ryavuze ko ryagejeje ku bayobozi bahagarariye abaforomo n’ababyaza ubutumwa bwo kwicuza, ndetse impande zombi zikaganira mu buryo bwubaka.
Bemeranyije gukomeza ibikorwa bigamije kongera ubwumvikane, ubufatanye n’icyizere hagati y’impande zombi ndetse n’abaturage.
Iri torero kandi ryavuze ko ibyabaye byaryibukije inshingano zijyana n’ubuyobozi bw’amatorero n’abayobozi bayo, risaba ko ubwo buyobozi bukomeza gukorwa mu bwitonzi, kwicisha bugufi no kubaha agaciro ka buri muntu n’umwuga we.