Abafana ba Meddy bokeje igitutu umugore we

Abakunzi b’umuhanzi Ngabo Médard Jobert, uzwi nka Meddy, bakomeje kwiyambaza umugore we Mimi, bamusaba kumuvugisha kugira ngo abasohorere indirimbo nshya, nyuma y’igihe bamugaragariza ko bakumbuye kumva ibihangano bye.
Ibi byongeye kugaragara mu bitekerezo byatanzwe ku mafoto Mimi aherutse gushyira kuri Instagram, ari kumwe n’umugabo we Meddy. Ayo mafoto agaragaza bombi bicaye, bafite indangururamajwi mu ntoki, basabana bishimye, ndetse uyu mugore yari yayanditseho amagambo y’urukundo agaragaza ishimwe afite muri uyu mwaka wa 2026 ku mugabo we.
Nubwo bamwe mu bayabonye bashimiye uyu muryango, abandi baboneyeho kwibutsa Mimi ko bagitegereje indirimbo nshya z’umugabo we, ndetse bamwe bamusaba kumwinginga agasohora nibura imwe mbere y’uko umwaka wa 2026 urangira.
Mu magambo yumvikanisha urukundo rw’abakunzi b’umuziki wa Meddy, n’urukumbuzi bamufitiye mu muziki, havutsemo na bamwe bahase igitutu umugore we mu buryo bukomeye banagaragaza ko yaba yaramwihariye akaba ari we aririmbira wenyine.
Umwe mu bafana ukoresha izina rya Biraboneye Vicky yagize ati: “Mubwire asohore nibura indirimbo imwe mbere y’uko uyu mwaka urangira.”
Mimi yamusubije amagambo atanga icyizere ku bakunzi b’ibihangano bya Meddy, ati: “Iri hafi gusohoka, ndabibasezeranyije.”
Mimi yasezeranyije abafana ba Meddy indirimbo nshya ariko bakomeza kumusaba ko bitarenga uyu mwaka idasohotse
Iki gisubizo cyatumye bamwe mu bafana bagaragaza ibyishimo, mu gihe abandi bakomeje gusaba ko iyo ndirimbo yasohoka bidatinze.
Uwitwa ‘mugabo4009’ yagize ati: “Mama, turakwinginze, mubwire asohore nibura indirimbo imwe.” Undi mufana ukoresha izina rya ‘n.s.h.u_n.g.u.u’ na we yasabye ko Meddy yabaha nibura indirimbo imwe, izindi akaba azisohora nyuma.
Mu bitekerezo byatanzwe, hagaragaye kandi abakomeje gukumbura Meddy wo mu ndirimbo z’urukundo, basaba ko igihangano cye gishya kitazaba icyo kuramya no guhimbaza Imana.
Uwitwa ‘starone_250’ yagize ati: “Ndakwinginze, gusa ntizabe indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana.” Iki gitekerezo cyakuruye impaka mu bafana, bamwe bagishyigikira, mu gihe abandi bagaragaje ko Meddy akwiye guhabwa uburenganzira bwo gukora umuziki ahisemo.
Hari n’abibukije Mimi ko Meddy agifite abafana benshi mu Rwanda bamukunda kandi bategereje kongera kumva ibihangano bye bishya.
Umwe mu batanze ibitekerezo yamusabye kumwibutsa ko Abanyarwanda bagikunda umuziki we, anamusaba kumubwira ko bakimukeneye mu Rwanda, atari ku mbuga nkoranyambaga gusa.
Uwo mufana ukoresha izina rya ‘placide2945’ we yagaragaje agahinda aterwa n’uko Meddy asa n’utita ku rukundo Abanyarwanda bamukunda, nubwo bakomeje kumwinginga ngo yongere kubaha indirimbo.
Yagize ati: “Urukundo Abanyarwanda bakunda uyu mugabo wawe, ariko akigira nk’aho atabizi! Bakirirwa bamwinginga nk’aho ari impumyi itabibona cyangwa nta marangamutima agira. Umunsi urwo rukundo rwahindutse urwango, muzaba mugowe.”
Yakomeje avuga ko Meddy ari we watumye Abanyarwanda bamukunda, nyuma akabasiga mu buryo butunguranye. Ati: “Yakomerekeje imitima y’Abanyarwanda abigambiriye, ariko turacyamutegereje ngo agaruke, yibuke iwabo, igihugu cye. Mubwire atazatuma dutangira kumwanga kandi tumukunda cyane. Mugire inama yo kuduha indirimbo mbere ya 2027. Turamukeneye hano mu Rwanda, aho kumubona ku mbuga nkoranyambaga gusa.”
Hari n’undi ukoresha izina rya ‘appolonation’ wagaragaje ko Mimi yaba yarifunze Meddy ngo ajye amuririmbira wenyine, aho gukomeza gusangiza abakunzi be ibihangano bishya. Yagize ati: “Ooooo! Ubwo washakaga ko azajya akuririmbira wenyine gusa!” Aya magambo yayanditse mu busa no gutebya, agaragaza uko bamwe mu bafana ba Meddy bakomeje gukumbura indirimbo ze.
Abakunzi ba Meddy bokeje igitutu umugore we bamusaba kubatumikira ngo akore indirimbo nshya
Nubwo abakunzi ba Meddy bakomeje kumusaba gusohora indirimbo nshya, hari n’abagaragaje ko bishimiye kubona we n’umugore we basabana, babifuriza umugisha mu muryango wabo.
Meddy ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamenyekanye cyane mu ndirimbo z’urukundo zirimo ‘Slowly’, ‘Ntawamusimbura’ na ‘My Vow’, mbere yo kwerekeza imbaraga mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Icyakora, nubwo Mimi yasezeranyije abafana ko indirimbo nshya iri hafi gusohoka, ntiyigeze atangaza igihe izagerera hanze cyangwa ngo asobanure ubwoko bw’umuziki Meddy azaba yarayikozeho.
Ishimwe rya Mimi ku mugabo we Meddy ryasembuye urukumbuzi rw’abafana be
Hashize igihe Meddy yarahisemo gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana
Abafana ba Meddy bagaragaje ko bamukumbuye cyane
Mu bihe byahise Meddy yabonanye na Element ugezweho mu muziki w’ubu, bamwe bakeka ko haba hari imishinga y’indirimbo nshya afite