“Abagore benshi twikundira abagabo badashobotse” – Sandra Ishimwe

Ibanze ·

“Abagore benshi twikundira abagabo badashobotse” – Sandra Ishimwe

Umukinnyi wa filime Sandra Ishimwe, wamamaye nka Nadia muri City Maid, yavuze ko abagore benshi bakunda abagabo bafite imyitwarire itari myiza, asaba abagore kwisuzuma ku mahitamo bakora mu rukundo, aho guhora bashyira amakosa yose ku bagabo.

Aya magambo aje mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hakomeje impaka ku mibanire y’abagabo n’abagore, zakajijwe n’ibibazo by’urushako rw’umuhanzikazi Ishimwe Vestine n’umugabo we Idrissa Jean Luc Ouédraogo, ndetse n’ubutumwa bwa Miss Uwase Raissa Vanessa, wagereranyije abagabo n’inyamaswa, agasaba ababyeyi kwigisha abakobwa babo kwirinda no kwirwanaho bifashishije imyitozo njyarugamba.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Sandra we yagaragaje ko ibibazo agenda abona mu mibanire y’abantu bikomeje kumutera ubwoba, kugeza ubwo yibaza niba abantu barananiwe cyangwa niba hari ibindi bibazo bafite batabizi.

Yagize ati:

“Ibyo mbona birushaho kuntera ubwoba. Niba ari abantu barushye? Cyangwa abantu twararwaye ntitwabimenya...”

Mu bundi butumwa yakurikirijeho, Sandra yavuze ko nubwo hari abagabo bafite imyitwarire mibi, hari n’abafite imyitwarire myiza, bityo ko abagore bakwiye kwita ku buryo bahitamo abo bazabana na bo.

Ati:

“Abagabo babi babaho ariko hariho n’abagabo bazima... Ni mureke twigishe abana guhitamo neza nubwo usanga twe twakabigishije natwe ubwacu tutazi guhitamo neza.”

Sandra yakomeje agaragaza ko abagore na bo bakwiye kwisuzuma ku mahitamo yabo mu rukundo, kuko asanga hari abahitamo abagabo bafite imyitwarire ibagora, anasaba Imana kubaha ubwenge bwo guhitamo neza.

Yagize ati:

“Ikindi abagore benshi twikundira abagabo badashobotse. Mana duhe ubwenge kandi utuyobore.”

Uyu mukinnyi wa filime ntiyagarukiye ku bagore gusa, kuko yanagaragaje ko hari abagabo bafite imyitwarire myiza bashobora guhura n’abagore babagirira nabi, asaba Imana kubarinda no gufasha abagore kuba intangarugero.

Nubwo ubu butumwa buje mu gihe hakomeje impaka ku magambo ya Miss Vanessa, Sandra ntiyamuvuze mu izina cyangwa ngo agaragaze ko ari we yasubizaga.

Mu gihe Vanessa yise abagabo ‘inyamaswa’, Sandra Ishimwe ati: “Hari n’abagabo bazima”

Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI muri Kanama 2026, Sandra yari yaragarutse ku buzima bwe bwite, avuga ko iyo aza gushakana na se w’umwana we, bishoboka ko bari kuba baratandukanye bitewe n’uko icyo gihe yari akiri muto kandi atarasobanukirwa neza ibyo kubaka urugo bisaba.

Yasobanuye ko yatewe inda afite imyaka 22, icyo gihe akabona se w’umwana we nk’umugabo yifuzaga kuzabana na we, ariko uko imyaka yagiye ishira, ibyo yashakaga ku mugabo n’imyumvire ye ku rushako bikagenda bihinduka.

Sandra yavuze ko nubwo urukundo rwabo rwarangiye, bakomeje kuba inshuti, ashimangira ko gukunda umuntu bidahagije kugira ngo byanze bikunze abe ari we mubana ubuzima bwose.

Aya magambo ye mashya aje yiyongera ku bitekerezo bikomeje gutangwa ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe banenga imyitwarire y’abagabo, abandi bakagaragaza ko ibibazo byo mu rukundo n’urushako bidakwiye kwitirirwa ab'igitsina kimwe.

Impaka zakajijwe n’ubutumwa bwa Miss Vanessa, wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2015, wasabye ababyeyi gutoza abakobwa babo kwirwanaho bakoresheje imbaraga z'umubiri hakiri kare, agaragaza ko bashobora guhura n’ihohoterwa rikozwe n’abagabo, barimo n’abo bafitanye isano.

Ubutumwa bwe bwakiriwe mu buryo butandukanye, bamwe banenga amagambo yakoresheje, mu gihe abandi, barimo umuhanzikazi Kibasumba Confience, basabye abantu kumva impungenge afite ku mutekano w’abakobwa aho kwibanda gusa ku mvugo yakoresheje.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza