Abana be bane n’umukunzi we bamuherekeje: Ibyaranze igaruka rya Kanye West mu kumurika imideli

Umuraperi w’Umunyamerika Kanye West, uzwi kandi nka Ye, yongeye kumurika imideli y’inzu ye Yeezy nyuma y’imyaka ine, mu birori byihariye byitabiriwe n’abana be bose uko ari bane, umugore we Bianca Censori ndetse n’ibyamamare bitandukanye byo mu ruganda rw’imyidagaduro.
Ibi birori byabaye ku wa Gatatu, tariki ya 4 Ugushyingo 2026, mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahitwa Droam 1, ahafunguwe iduka rikuru rya Yeezy riherereye ku muhanda wa Beverly Boulevard.
Kanye West w’imyaka 49 yamuritse icyegeranyo gishya cy’imideli yise Yeezy Season 01, kikaba ari cyo cya mbere yamuritse mu birori bikomeye kuva mu Ukwakira 2022, ubwo yerekanaga Yeezy Season 9 i Paris mu Bufaransa.
Kimwe mu byakuruye amaso muri ibi birori ni ukubona Kanye West ari kumwe n’abana be bose uko ari bane yabyaranye n’uwahoze ari umugore we, Kim Kardashian. Ni ibintu bidakunze kubaho mu ruhame, kuko akenshi uyu muraperi agaragara ari kumwe na bamwe muri bo, cyane cyane umukobwa we mukuru North West.
Abo bana ni North West w’imyaka 13, Saint West w’imyaka 10, Chicago West w’imyaka umunani na Psalm West w’imyaka irindwi.
Mu mafoto yafatiwe muri ibi birori, Kanye West agaragara yahagaze hagati y’abana be, afashe mu bitugu North na Saint, mu gihe Chicago na Psalm bari bahagaze imbere yabo. Aba bana bari bambaye imyambaro ifite amabara atuje, ajyanye n’imideli isanzwe iranga Yeezy.
North West, umukobwa mukuru wa Kanye West, ni we wakuruye amaso cyane kubera umusatsi muremure w’ubururu, amadarubindi y’amaso y’iryo bara n’ikote rinini ry’umukara yari yambaye. Yari yambaye kandi inkweto nini z’umukara, mu buryo bugaragaza imideli akunze guhitamo.
Kanye West na we yari yambaye ikote ry’uruhu rw’umukara, ipantalo y’umukara n’inkweto z’iryo bara, abihuje n’umukandara ufite icyuma kinini cya zahabu.
Umugore we Bianca Censori na we yari mu bitabiriye ibyo birori, yambaye umwambaro ufata umubiri w’ibara ryenda gusa n’iry’uruhu, ufite igice cy’imbere gifunguye cyane, awuhuza n’inkweto ndende. Yagaragaye kandi mu mafoto ari kumwe na North West, umukobwa mukuru wa Kanye West.
Kuba Kanye West yari aherekejwe n’abana be bose hamwe n’umugore we byatumye ibi birori bitagarukira ku kumurika imideli gusa, ahubwo biba n’umwanya udasanzwe wo kugaragara mu ruhame ari kumwe n’umuryango we.
Mu bandi byamamare bitabiriye iri murikabikorwa harimo abaraperi Kid Cudi, Big Sean, 2 Chainz, Rich the Kid na King Combs, ndetse na Natalie Nunn, Quenlin Blackwell n’abandi bazwi mu myidagaduro no mu mideli.
Abitabiriye ibi birori beretswe icyegeranyo cy’imyambaro mishya ya Yeezy, irimo amakote y’uruhu, amakote manini, amapantalo n’inkweto zifite imiterere itandukanye. Imyambaro myinshi yari ifite amabara atuje, arimo umukara, ikijuju n’andi asa n’iry’igitaka.
Mu buryo bwo kumurika iyo mideli, abanyamideli ntibanyuraga mu nzira igororotse nk’uko bisanzwe bikorwa, ahubwo bazengurukaga umusozi munini w’umweru wari wubatswe hagati mu cyumba cyabereyemo ibi birori.
Iri murikabikorwa ryaherekejwe n’indirimbo za Kanye West zari zitarasohoka ku mugaragaro, bituma abitabiriye ibyo birori babasha kumva bimwe mu bihangano bishya uyu muraperi ateganya gushyira hanze.
Igaruka rya Kanye West mu kumurika imideli rije nyuma y’igihe inzu ye Yeezy yari imaze ihanganye n’ibibazo by’ubucuruzi, by’umwihariko ibyatangiye mu 2022 ubwo uruganda Adidas rwahagarikaga ubufatanye na we nyuma y’amagambo yavugaga yibasira Abayahudi.
Icyo cyemezo cyagize ingaruka zikomeye ku bucuruzi bwa Yeezy, yari imaze kubaka izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu gukora inkweto n’imyambaro y’urubyiruko.
Nubwo yahuriye n’izo mbogamizi, Kanye West yakomeje gukora ibikorwa bijyanye n’umuziki n’imideli, kugeza ubwo yongeye kuyimurika ku mugaragaro muri ibi birori.
Kugarukana Yeezy Season 01, aherekejwe n’abana be bane n’umugore we, ni indi ntambwe mu rugendo rwa Kanye West rwo kongera guteza imbere inzu ye y’imideli, nyuma y’imyaka irangwa n’impinduka zikomeye mu buzima bwe bwite no mu bucuruzi.
Kanye West yari kumwe n’abana be bane muri ibi birori
Bianca Censori, umukunzi wa Kanye West na we yagaragaye muri ibi birori
Hari hashize imyaka ine Kanye West adakora ibi bikorwa