Miss Naomie yishimiwe n’inshuti n’umuryango mu birori byo kwitegura imfura ye

Ibanze ·

Nishimwe Naomie n’umugabo we Michael Tesfay mu birori bya Baby Shower

Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yakorewe ibirori byo kwitegura kwakira umwana bizwi nka Baby Shower, byahuje inshuti ze n’abo mu muryango, mu gihe we n’umugabo we Michael Tesfay bitegura kwibaruka imfura yabo.

Ibi birori byabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026, muri Essence Bar & Grill i Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, aho Naomie yasangiye ibyishimo n’abari baje kumushyigikira mu rugendo rwo kwitegura kuba umubyeyi.

Amafoto n’amashusho yafashwe muri ibi birori agaragaza Naomie ari kumwe n’inshuti ze zari zaserukanye imyambaro y’amabara atandukanye, yiganjemo ubururu n’umuhondo.

Ahari hateguriwe ibi birori hari harimbishijwe indabo z’ubururu, umweru n’umuhondo, hateguwe ameza y’abatumirwa, ndetse hagaragara impano zitandukanye.

Ibi birori byabaye nyuma y’iminsi mike Naomie n’umugabo we batangaje ko umwana bitegura kwibaruka ari umuhungu.

Ku wa 15 Ukwakira 2026, Naomie yari yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza inda atwite, ahishura ko we na Tesfay bitegura kwakira umwana w’umuhungu.

Mu butumwa yaherekeje ayo mafoto, yagize ati:

“Ni umuhungu! Ku muhungu wacu w’agaciro, igitangaza cyacu gito, igisubizo cy’amasengesho yacu. Waremwe mu buryo bw’igitangaza n’Imana.”

Naomie yakomeje agaragaza ko we n’umugabo we batewe ibyishimo no kwitegura kwakira uyu mwana, amuragiza Imana ngo izamurinde kandi imuyobore mu buzima bwe.

Muri Kanama 2026 ni bwo Naomie yari yatangaje bwa mbere ko atwite, agaragaza ibyishimo byo kuba we n’umugabo we bitegura kwibaruka umwana.

Nishimwe Naomie na Michael Tesfay basezeranye imbere y’amategeko ku wa 27 Ukuboza 2024, mbere yo gukora ibirori by’ubukwe ku wa 29 Ukuboza uwo mwaka, byabereye i Rusororo mu Mujyi wa Kigali.

Ni nyuma y’uko ku wa 1 Mutarama 2024, Tesfay yari yambitse Naomie impeta amusaba kumubera umugore, nyuma y’imyaka ibiri bari bamaze bakundana.

Naomie yamenyekanye cyane mu 2020 ubwo yegukanaga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, nyuma aza gukomeza ibikorwa bitandukanye birimo kwandika igitabo More Than a Crown, agarukamo ku buzima bwe n’amasomo yakuye mu bihe bitandukanye yanyuzemo.

Ameza maremare yateguriwe abatumirwa muri Essence Bar & Grill i Kimihurura

Ku meza hari hateguwe urutonde rw’amafunguro rw’ibi birori

Ameza yari arimbishijwe indabo z’ubururu n’umuhondo

Impano zari zateguriwe muri ibi birori

Naomie n’umugabo we Michael Tesfay bishimye ku meza

Naomie na Michael Tesfay ni uku baserutse muri ibi birori

Naomie na Michael Tesfay bitegura kwakira imfura yabo

Nishimwe Naomie mu birori bya Baby Shower

Naomie na Michael Tesfay bageza ijambo ku bitabiriye ibirori

Naomie na Michael Tesfay basangira ibyishimo n’abatumirwa

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza