Umuhanzi Shaffy yasabye imbabazi abafana b’i Boise atataramiye kubera ihagarikwa ry’ingendo z’indege

Umuhanzi w’Umunyarwanda Shaffy, ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasabye imbabazi abafana be bo mu mujyi wa Boise muri Leta ya Idaho, nyuma yo kutabasha kuhataramira ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, kubera ihagarikwa ry’ingendo z’indege muri icyo gihugu.
Mu itangazo yashyize kuri Instagram ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ugushyingo 2026, Shaffy yasobanuye impamvu atabashije kugera aho yari ategerejwe n’abakunzi b’umuziki we.
Igitaramo cyiswe “R&B Meets Afrobeats Night” cyateguwe na Mambaz Entertainment, kikaba cyagombaga kubera muri Knitting Factory i Boise, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Shaffy yari kuririmbana n’umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime w’Umunyamerika, Rotimi. Knitting Factory yari yatangaje ko aba bahanzi bombi bari gutaramira i Boise ku nshuro ya mbere.
Mu itangazo rye, Shaffy yagize ati: “Ndasaba imbabazi mbikuye ku mutima kuba ntabonetse mu gitaramo cyari giteganyijwe ejo i Boise.”
Yakomeje agira ati: “Ikibabaje ni uko kubera ibibazo bitunguranye by’ingendo z’indege, byatewe n’uko FAA yahagaritse izo ngendo, naheze ku kibuga cy’indege, sinabasha kugera mu gitaramo.”
Shaffy yasobanuye ko yaba we cyangwa abateguye igitaramo, nta wari ufite ubushobozi bwo kugira icyo ahindura ku byabaye, kandi ko nubwo bagerageje gushaka ubundi buryo, batabashije kubutunganya ku gihe.
Yongeyeho ati: “Niyumvisha ukuntu iki kibazo cyatengushye abantu, cyane cyane abantu bose bari barabiteganyije, bakaza biteze kumbona ndirimba.”
Yavuze ko bari gukora ku buryo icyo gitaramo cyimurirwa ikindi gihe, ati: “Amatariki mashya azatangazwa akimara kwemezwa.”
Mambaz Entertainment na yo yatangaje ko indege Shaffy yagombaga kugenderamo yari imwe mu ndege nyinshi zahagaritswe zagombaga guhaguruka i Phoenix muri Leta ya Arizona. Yasabye imbabazi, ivuga ko amatariki mashya y’igitaramo azatangazwa vuba.
Ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, ahagana saa cyenda n’iminota 36 z’amanywa ku isaha ya Washington, ibigo bigenzura ingendo zo mu kirere muri Amerika byagize ibibazo by’itumanaho n’imikorere ya radar.
Ikigo cya Amerika gishinzwe iby’indege za gisivili (FAA) cyahise gihagarika ingendo z’indege mu gihugu hose, mu gihe indege zirenga 3.500 zari mu kirere.
Icyo cyemezo cyakuweho saa mbiri n’iminota 15 z’ijoro ku isaha ya Washington, ariko Minisitiri w’Ubwikorezi, Sean Duffy, yavuze ko bizafata igihe kugira ngo ingendo zisubire mu buryo.
Shaffy aherutse gushyira hanze indirimbo yise “NINDE”, yakozwe na Element EleéeH.
Itangazo Shaffy yashyize kuri Instagram ku wa 14 Ugushyingo 2026, asaba imbabazi abafana b’i Boise
Ifoto yamamazaga igitaramo Shaffy yari gukorera muri Knitting Factory i Boise ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026
Shaffy ku rubyiniro, mu ifoto yashyize kuri Instagram mu Ukwakira 2026
Shaffy aririmbira abafana, mu ifoto yashyize kuri Instagram mu Ukwakira 2026