Avril Lavigne w’imyaka 42 yibarutse imfura

Olga Patience Muco ·

Avril Lavigne ateruye imfura ye y’umukobwa

Umuhanzikazi w’Umunya-Canada, Avril Lavigne, w’imyaka 42, yatangaje ko yibarutse imfura ye y’umukobwa, asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza ibyishimo byo kuba umubyeyi.

Uyu muhanzikazi yabitangaje ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yashyize amafoto atatu y’umukara n’umweru.

Ifoto ya mbere igaragaza akaboko gato k’uruhinja gafashe urutoki rwa nyina, mu gihe iya kabiri igaragaza Avril Lavigne ateruye umwana we wambaye umwenda ufite amabara nk’ay’uruhu rw’ingwe.

Ku ifoto ya gatatu hagaragaraho inkweto eshatu zo mu bwoko bumwe ariko zitangana, zirimo iz’abakuru, iziringaniye n’iz’uruhinja, zitondetse ku rubaho rufite utuziga rukoreshwa mu mukino wo kunyerera (skateboard).

Mu butumwa yanditse mu Cyongereza aherekeza ayo mafoto, Avril Lavigne yatangaje ko umwamikazi wabo muto yaje, yifashishije amwe mu magambo yo mu ndirimbo ye yamamaye yitwa “Girlfriend”, yasohotse mu 2007.

Nubwo uyu muhanzikazi yatangaje ko yibarutse, ntiyigeze avuga izina ry’umukobwa we cyangwa irya se.

Avril Lavigne, wavutse ku wa 27 Nzeri 1984, yamenyekanye cyane mu muziki mu 2002, ubwo yasohoraga album ye ya mbere yise “Let Go”, iriho indirimbo zakunzwe nka “Complicated” na “Sk8er Boi”.

Mu 2007, yasohoye album yise “The Best Damn Thing”, iriho indirimbo “Girlfriend” yageze ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Billboard Hot 100 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu 2006, Avril Lavigne yashakanye na Deryck Whibley wo mu itsinda rya Sum 41, baza gutandukana mu 2010.

Mu 2013, yongeye gushaka, arushingana na Chad Kroeger wo mu itsinda rya Nickelback, na we baza gutandukana mu 2015.

Umukobwa Avril Lavigne yatangaje ko yibarutse ni we mwana we wa mbere.

Akaboko k’umwana wa Avril Lavigne gafashe urutoki rwe

Avril Lavigne ateruye imfura ye y’umukobwa

Inkweto eshatu zitondetse kuri skateboard, imwe mu mafoto Avril Lavigne yashyize kuri Instagram

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza