Ayra Starr yanditse amateka aba Umunyafurika wa mbere uyoboye igitaramo cya NFL

Yvan Mukiza ·

Ayra Starr yanditse amateka aba Umunyafurika wa mbere uyoboye igitaramo cya NFL

Umuhanzikazi Ayra Starr yanditse amateka mu muziki wa Afurika nyuma yo kuyobora igitaramo cyo hagati y’umukino w’umupira w’amaguru w’Abanyamerika uzwi nka NFL, wahuje Philadelphia Eagles na Jacksonville Jaguars ku Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira 2026.

Iki gitaramo cyabereye kuri Stade ya Tottenham Hotspur i Londres, mu Bwongereza, cyagize Ayra Starr Umunyafurika wa mbere uyoboye igitaramo nk’iki mu mikino ya NFL International Games, ikinirwa hanze ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu gitaramo cye, Ayra Starr yaririmbye indirimbo zirimo “Heaven Baby”, “Santa”, “Rush”, “Dangerous”, “Hot Body” na “Ms. Paper”, anagaragaza zimwe mu ndirimbo zo kuri album ye Starrgirl yasohotse muri Kanama 2026.

Yatangiriye ku ndirimbo “Heaven Baby”, yakoranye na Zayn Malik, mbere yo gukomereza ku zindi ndirimbo zamuhesheje kwamamara ku rwego mpuzamahanga.

Iki gitaramo cyabaye mu gihe umukino wahuzaga Philadelphia Eagles na Jacksonville Jaguars wari ugeze mu karuhuko ko hagati y’ibice byawo, aho abafana babashije kwidagadura mbere y’uko umukino ukomeza.

Mbere y’iki gitaramo, Ayra Starr yari yatangaje ko amahirwe yo kuririmbira ku rubyiniro nk’uru arenze kuba intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa muzika, ahubwo ari n’uburyo bwo kumenyekanisha umuco wa Afurika.

Mu kiganiro yagiranye na BBC Newsbeat, yavuze ko abahanzi bafite inshingano zo guhagararira umuco wabo n’abantu bakunda ibihangano byabo.

Yagize ati:

“Mu by’ukuri, nk’abahanzi, tuvugira umuco wacu ndetse n’abantu bumva umuziki wacu. Tugomba kubahagararira mu buryo buboneye, dukurikije ibyo bakeneye.”

Ayra Starr yavuze kandi ko kuba yarahawe aya mahirwe ubwabyo bifite ubutumwa bitanga, ashimangira ko ari ingenzi ko abahanzi bakoresha amahirwe nk’aya mu kumenyekanisha ibyo bahagarariye.

Ayra Starr, amazina ye nyakuri akaba ari Oyinkansola Sarah Aderibigbe, ni umwe mu bahanzi bo muri Nigeria bamaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Yamenyekanye cyane guhera mu 2021, binyuze mu ndirimbo ze nka “Away” na “Bloody Samaritan”, ndetse n’izindi zirimo “Rush”, zamufashije kugera ku bafana bo mu bihugu bitandukanye.

Uyu muhanzikazi kandi amaze guhatanira ibihembo bya Grammy inshuro ebyiri, mu gihe indirimbo ze zimaze kumvwa inshuro zirenga miliyari zirindwi ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki.

Igitaramo cye cyari kimwe mu bitaramo birindwi NFL yateganyije mu mikino mpuzamahanga ya 2026, byateguwe mu rwego rwo guhuza siporo n’imyidagaduro.

Kuba Ayra Starr yarabaye Umunyafurika wa mbere uyoboye igitaramo nk’iki muri NFL International Games ni indi ntambwe igaragaza uburyo umuziki wa Afurika, by’umwihariko injyana ya Afrobeats, ukomeje kugera ku rubyiniro mpuzamahanga no kumenyekana mu bafana b’ingeri zitandukanye.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza