Beyoncé yanditse amateka mashya muri Grammy ahabwa ibihembo 100

Umuhanzikazi w’Umunyamerika Beyoncé yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere mu mateka umaze guhabwa amahirwe yo guhatanira ibihembo bya Grammy inshuro 100, nyuma y’uko hatangajwe abahatanira ibihembo bya Grammy Awards 2027.
Beyoncé yongeye kwandika amateka mu muziki mpuzamahanga, nyuma yo kugera ku nshuro 100 amaze gutoranywa mu bahatanira ibihembo bya Grammy Awards.
Iyi ntambwe yayigezeho nyuma y’uko Ishyirahamwe rishinzwe ibihembo bya Grammy, Recording Academy, ritangaje urutonde rw’abahanzi bazahatanira ibihembo byo mu 2027, aho Beyoncé yahawe amahirwe 11 yo kwegukana ibihembo bitandukanye.
Ibi byatumye aba umuhanzi wa mbere mu mateka ya Grammy ugera kuri uyu mubare w’amahirwe yo guhatanira ibihembo.
Beyoncé yari asanzwe afite amateka akomeye muri ibi bihembo, kuko ari na we muhanzi umaze kwegukana Grammy nyinshi mu mateka, aho afite ibihembo 35.
Mu 2024, Beyoncé yashyize hanze album yise Cowboy Carter, yakoze amateka mu muziki wa Country ndetse no mu muziki rusange.
Iyi album yayihesheje ibihembo 11 mu byiciro bitandukanye, birimo igihembo cya Album of the Year, ndetse imufasha gukomeza kwagura amateka yari asanzwe afite muri Grammy.
Mu bandi bahanzi bakomeye bamaze guhabwa amahirwe menshi yo guhatanira Grammy harimo Paul McCartney, umaze gutoranywa inshuro 94, ndetse na Quincy Jones wari ufite inshuro 80.
Beyoncé yatangiye kwandika aya mateka mu mwaka wa 2000, ubwo yatangiraga guhatanira ibihembo bya Grammy binyuze mu ndirimbo yakoranye n’itsinda Destiny’s Child yitwa Say My Name.
Kuva icyo gihe yakomeje kugaragaza ubuhanga bwe mu njyana zitandukanye, zirimo R&B, Pop, Hip Hop na Country.
Urutonde rw’abahatanira Grammy 2027 rugaragaramo n’abandi bahanzi bakomeje kwigaragaza mu muziki mpuzamahanga.
Umuhanzikazi w’Umunyamerika, Lady Gaga, na we ari mu bahanzi bagaragaje imbaraga muri uyu mwaka, aho indirimbo ze zamuhesheje amahirwe yo guhatanira ibihembo bitandukanye.
Beyoncé kandi yakomeje kugaragaza ko ashyigikiye umuhanzikazi w’umuziki wa Country, Reyna Roberts, agaragaza ko yishimiye intambwe agezeho mu muziki.
Kugera ku nshuro 100 ahatanira ibihembo bya Grammy ni indi ntambwe ikomeye mu rugendo rw’umuziki rwa Beyoncé, ikomeza gushimangira umwanya we mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu guhindura amateka y’umuziki ku isi.