Bill Ruzima yavuze uko yavuye mu biyobyabwenge akakira agakiza

Ibanze ·

Umuhanzi Bill Ruzima mu kiganiro Samedi Détente cya Radio Rwanda

Umuhanzi Bill Ruzima yavuze ku rugendo rwe rwo kwakira Yesu nyuma yo kunyura mu biyobyabwenge, agaragaza uruhare amasengesho ya nyina no gusoma Bibiliya byagize mu guhindura ubuzima bwe. Yanasobanuye uko azakomeza gukora umuziki nyuma yo gukizwa.

Yabigarutseho mu kiganiro “Samedi Détente” cya Radio Rwanda, cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ugushyingo 2026, cyanatambukaga kuri YouTube.

Ikiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyatangijwe n’isengesho rye, abisabwe na bo. Bavuze ko mu mpera z’icyumweru gishize, amashusho ye ahamya Yesu yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bakayishimira.

Bill Ruzima yavuze ko yakuriye mu itorero rya ADEPR i Nyanza, akaba ari na ho yabatirijwe, ariko nyuma aza gusubira inyuma mu gakiza.

Yagize ati: “Nsubira inyuma cyane, nuko njya mu byo kwita iby’isi.”

Yavuze ko Yesu yongeye kumwiyereka, akabona ko ibyo yari arimo atari byiza, kandi ko inzira yo kubivamo yari ukwemera Yesu nk’Umwami n’Umukiza, akamugira umuyobozi w’ubuzima bwe.

Uyu muhanzi yavuze ko hari igihe yisanze mu bitaro nyuma yo kunywa inzoga, atazi uko yahageze. Yanavuze ko imyitwarire ye yateraga agahinda ababyeyi n’abavandimwe be.

Yagaragaje ko nyina yamusengeye cyane, anavuga ko Bibiliya ari igitabo cyamufashije muri urwo rugendo.

Ku bavuga ko atazaramba mu gakiza, Bill Ruzima yavuze ko yemeye kuba “umusirikare ruhamye”, agaragaza ko hashize amezi atatu yakiriye Yesu.

Agaruka ku bahanzi babona ko gukora umuziki no gukizwa bidahura, yatanze urugero rwa TMC, Alpha na Meddy, avuga ko gukorera abami babiri bigoye, kandi ko amahoro abantu bashakira kure bashobora kuyabona aho bari.

Bill Ruzima yavuze ko umuziki ari impano Imana yamuhaye, ariko ko atavuga ko azakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana gusa cyangwa izimeze nk’iye yitwa “Imana y’Abakundana”.

Yagize ati: “Gusa icyo nzi, nzakomeza nkore ibiri mu murongo w’ibyo Yesu anyifuzaho.”

Uyu muhanzi yanageneye ubutumwa urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge, yibaza impamvu ababikoresha babikorera mu bwihisho.

Yagize ati: “Kuki bisaba kubunda? Ni uko nta mahoro.”

Bill Ruzima yatangaje kandi ko vuba aha agiye gusohora indirimbo nshya yitwa “Nk’abantu”, ivuga ko Imana idakora nk’abantu. Yanaririmbye igice cyayo muri iki kiganiro.

Bill Ruzima mu kiganiro Samedi Détente cya Radio Rwanda, ku wa 14 Ugushyingo 2026

Bill Ruzima aganira n’umunyamakuru wa Radio Rwanda muri Samedi Détente

Bill Ruzima aririmba igice cy’indirimbo ye nshya “Nk’abantu”

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza