Britney Spears yasohoye indirimbo yakoranye na Justin Timberlake bakundanye mu myaka 25 ishize

Umuhanzikazi w’Umunyamerika Britney Spears yongeye kugarukwaho mu bitangazamakuru by’imyidagaduro nyuma yo gushyira hanze indirimbo “She’ll Never Be Me”, yanditse afatanyije na Justin Timberlake, wahoze ari umukunzi we.
Iyi ndirimbo yakozwe mu 2001, ariko ntiyashyizwe kuri alubumu ye yitiriwe izina rye, Britney, yasohotse muri uwo mwaka. “She’ll Never Be Me” yasohotse ku mugaragaro nyuma y’imyaka myinshi, mu gihe uyu muhanzikazi yitegura kwizihiza imyaka 25 alubumu ye ya gatatu imaze isohotse.
Iyi ndirimbo yasohotse ku mugaragaro ku wa 9 Ukwakira 2026, mbere y’uko hasohoka ikindi cyciro cyihariye cya album ye ‘Britney,’ izaba igenewe kwizihiza imyaka 25 imaze isohotse. Iki cyiciro giteganyijwe kujya ahagaragara ku wa 6 Ugushyingo 2026, kikazaba kirimo n’izindi ndirimbo zitari zarigeze zisohoka ku mugaragaro mbere.
“She’ll Never Be Me” ni imwe mu ndirimbo Britney Spears yateguye mu gihe yakoraga album ye ya gatatu. Icyo gihe yari afite imyaka 19, yari ari mu bihe byo kwagura umuziki we, akava ku ndirimbo zamumenyekanishije akerekana n’ubundi buryo bw’imiririmbire ye.
Album ‘Britney’ yasohotse mu 2001, ikubiyemo indirimbo zamamaye zirimo I’m a Slave 4 U, Overprotected na I’m Not a Girl, Not Yet a Woman. Icyakora, She’ll Never Be Me ntiyaje gushyirwa kuri iyo album, nubwo yari yarakozwe mu gihe cy’imyiteguro yayo.
Abakurikiranira hafi umuziki bavuga ko iyi ndirimbo yari imaze igihe izwi na bamwe mu bafana binyuze ku makuru yayo yari yaramenyekanye kuri internet. Ariko kuyishyira ku mbuga zicururizwaho umuziki ku mugaragaro ni byo byatumye igera ku bandi bakunzi b’umuziki benshi.
Justin Timberlake, wamamaye mu itsinda rya NSYNC mbere yo gukomeza umuziki ku giti cye, ni umwe mu bafatanyije na Britney Spears kwandika iyi ndirimbo. Abandi bayanditse ni Bradley Daymond na Alex Greggs, bakoranye n’abahanzi batandukanye, barimo abo mu itsinda rya NSYNC.
Nubwo izina rya Timberlake rifitanye isano n’iyi ndirimbo, ni ngombwa gutandukanya kuba yaragize uruhare mu kuyandika no kuba yaba ari we uyiririmbamo nk’umuhanzi w’ibanze. Iyi ndirimbo izwi cyane nk’indirimbo ya Britney Spears, kandi amakuru yatangajwe agaragaza ko uruhare Timberlake yayigizemo ari mu kuyandika.
Nubwo Britney Spears na Justin Timberlake batagikorana nk’uko byari bimeze mu ntangiriro z’imyaka ya 2000, kuba barigeze gufatanya kwandika iyi ndirimbo byongeye kwibutsa abantu uruhare bagize mu mateka y’injyana ya ‘pop’ mu ndirimbo zabiciye bigacika mu myaka yo hambere.
Kuri benshi, iyi ni inkuru y’umuziki n’urwibutso rw’igihe cy’ingenzi mu rugendo rw’aba bahanzi bombi.