Bwiza yasezeranye imbere y’amategeko na Claude usanzwe ari umujyanama we

Ibanze ·

Bwiza na Claude basinya ku Murenge ubwo basezeranaga imbere y’amategeko

Umuhanzikazi Bwiza Emerance n’umujyanama we mu muziki, Uhujimfura Jean Claude, basezeranye imbere y’amategeko kubana nk’umugore n’umugabo, bashyira akadomo ku makuru yari amaze igihe avugwa ku rukundo rwabo.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026, ku biro by’Umurenge wa Kimihurura, mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Mu bitabiriye uyu muhango harimo bamwe mu byamamare byo mu Rwanda, birimo umukinnyi wa filime Nyambo Jesca n’umunyamakuru Bianca Baby.

Bwiza na Claude bateye iyi ntambwe nyuma y’imyaka itanu bakorana mu muziki, kuko umubano wabo watangiye mu 2021, ubwo uyu muhanzikazi yatsindaga irushanwa rya ‘The Next Diva – Indi Mbuto’, ryateguwe na KIKAC Music.

Kuva icyo gihe, Claude yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki wa Bwiza, amufasha mu micungire y’ibikorwa bye, gutegura ibitaramo no kwaguka mu muziki yari akinjiramo.

Mu mezi ashize, amakuru y’urukundo rwabo yatangiye gukwirakwira, ariko bombi birinda kurwerura ku mugaragaro.

Muri Kanama 2026, umuhanzi Danny Vumbi, usanzwe ari inshuti yabo, yongeye gukongeza ayo makuru ubwo yifurizaga Bwiza isabukuru nziza y’amavuko, agashyira hanze amashusho amugaragaza ari kumwe na Claude, ayaherekeza amagambo agira ati: “Wowe n’uwawe mugubwe neza cyane.”

Nyuma yaho, ku wa 4 Nzeri 2026, ubwo yari amaze gutaramira abitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi wabereye mu Kinigi, Bwiza yabajijwe n’abanyamakuru aho imyiteguro y’ubukwe bwe igeze, asubiza mu magambo make ati: “Buri hafi.”

Gusezerana kw’aba bombi bibaye mu gihe Bwiza akomeje imyiteguro y’igitaramo ateganya gukorera i Lusaka muri Zambia, ku wa 28 Ugushyingo 2026, aho azamurikira album ye ya gatatu yise ‘Home’, afatanyije na Bruce Melodie mu gususurutsa abazacyitabira.

Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Ahazaza’, ‘Warubizi’ na ‘Wibeshya’, yari asanzwe afite album ebyiri, ‘My Dream’ yo mu 2023 na ‘25 Shades’ yo mu 2025.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza