Diddy yasubijwe mu kato muri gereza nyuma y’amakuru y’ubuzima bw’iraha yabagamo

Umuraperi Sean “Diddy” Combs yasubijwe mu gice cyihariye cya kasho y’abagororwa muri gereza ya FCI Fort Dix nyuma y’amakuru yavugaga ko yari afite telefoni itemewe, inzoga, amafunguro yihariye ndetse akanakorerwa massage.
Uyu muraperi akaba n’umushoramari mu muziki Sean “Diddy” Combs yasubijwe mu kato nyuma y’uko hasohotse amakuru avuga ko yari afite ubuzima burimo ibintu bidasanzwe ku mugororwa. Abamuhagarariye bahakanye ko hari imyitwarire idasanzwe, bavuga ko Combs akomeje kubahiriza amabwiriza ya gereza.
TMZ yatangaje ko Diddy yashyizwe muri Special Housing Unit (SHU), igice gikunze gukoreshwa mu gutandukanya umugororwa n’abandi mu gihe hari iperereza cyangwa ikibazo cy’umutekano.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma ya raporo yatangajwe na NBC News ishingiye ku buhamya bw’abantu bane bari barafungiwe muri gereza imwe n’uyu muraperi, hamwe n’amafoto n’amashusho byavugwaga ko byafatiwe imbere muri gereza.
Abo bantu bavuze ko Diddy yashoboraga kubona telefoni zigendanwa zitemewe muri gereza, inzoga ndetse n’ibindi bintu ubusanzwe bibujijwe ku bagororwa.
Raporo yanavuze ko hari abandi bagororwa bamukoreraga imirimo irimo kumutegurira amafunguro, kumesa imyenda, gutunganya aho aryama no gusukura ubwiherero. Hari n’abavuze ko yakorerwaga massage, ibyo byose ngo bikishyurwa binyuze mu mafaranga yashyirwaga kuri konti z’abagororwa bamufashaga.
Amashusho yatangajwe yanagaragazaga umuntu wavuzwe ko ari Combs afite telefoni mu ntoki, ibintu byatumye hibazwa uko yaba yarayibonye kandi telefoni zigendanwa zitemewe muri gereza.
Abamuhagarariye bahakanye ibyo ashinjwa
Uhagarariye Diddy yavuze ko uburyo buri kantu kose ko mu buzima bwe bwo muri gereza gakomeje gutangazwa mu itangazamakuru burimo gukabya.
Yavuze ko icy’ingenzi ari uko Combs akomeje kurangiza igihano yakatiwe mu gihe ategereje umwanzuro ku bujurire bwe.
Urwego rushinzwe amagereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na rwo rwavuze ko telefoni, ibiyobyabwenge n’ibindi bintu bitemewe bikomeje kuba ikibazo muri za gereza, ariko ntirwigeze rwemeza mu buryo bwihariye ibirego bishinjwa Combs, rushingiye ku mabwiriza yo kurinda amakuru y’abagororwa.
Si ubwa mbere Diddy yari ashyizwe mu kato. Muri Nyakanga 2026, yari yajyanywe muri SHU nyuma y’imirwano yavuzwe hagati ye n’undi mugororwa, aza kuhava muri Kanama.
Combs ari kurangiza igihano cy’amezi 50 y’igifungo yakatiwe mu Ukwakira 2025, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bibiri byo gutwara abantu hagamijwe uburaya. Inteko y’abacamanza yari yaramugize umwere ku byaha bikomeye kurushaho birimo gucuruza abantu hagamijwe kubakoresha ubusambanyi ku gahato ndetse n’icy’ubugambanyi mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Diddy yasubijwe mu kato muri gereza nyuma y’amakuru y’ubuzima bw’iraha yabagamo