Atome agiye gukinira “Carte d’identité” i Kigali, mbere yo kuyijyana muri Canada na Israel

Yvan Mukiza ·

Atome agiye gukinira “Carte d’identité” i Kigali, mbere yo kuyijyana muri Canada na Israel

Umunyarwenya n’umwanditsi w’amakinamico Diogène Ntarindwa, uzwi nka Atome, azakinira umukino we “Carte d’identité” muri Kigali Convention Centre ku wa 7 Ugushyingo 2026, mbere yo kuwujyana muri Canada na Israel.

Yabitangarije mu kiganiro Samedi Détente cya Radio Rwanda cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026.

Carte d’identité ni umukino Atome yanditse akawusoreza amasomo ye y’ubukinnyi. Yavuze ko uvuga ku buzima bwe, ariko ukagaragaza n’amateka y’igihugu.

Yagize ati: “Carte d’identité ni umukino uvuga ku buzima bwanjye bwite, ariko inyuma yabwo ubona ubuzima bw’igihugu n’ubw’abacu: harimo ubuhunzi, harimo Jenoside.”

Yavuze ko muri uwo mukino akina abantu bagera kuri 30, barimo abasirikare, abarimu n’abanyapolitiki, kandi ko urwenya rurimo kuva ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma, nubwo inkuru ubwayo isharira.

Atome yavuze ko yahisemo kongera kuwukina muri iki gihe hari ubukangurambaga bwo kurinda urubyiruko ibisindisha, agamije kwibutsa urubyiruko rw’ubu ibyo urwarubanjirije rwigomwe.

Yagize ati: “Ubuhanzi ni cyo bumara: tugera aho disikuru zitagera, aho inama zitagera, kuko dukora ku marangamutima y’abantu.”

Uwo mukino uri mu ruhererekane rw’ibitaramo yise “Legacy Series”. Uzabanzirizwa n’igice cy’iminota nka 30 cyiswe “Legacy Diaries Part One: Soundtrack”, kirimo n’abandi bahanzi barimo Ruti Joël, ukurikirwe n’ikiganiro n’urubyiruko cyiswe “Legacy Talks”.

Imiryango izafungurwa saa 18:00, igitaramo gitangire saa 18:30. Itike isanzwe ni 25.000 Frw, indi myanya ikaba 50.000 Frw, hakaba n’itike yiswe “executive ticket” igenewe abashaka gushyigikira ibikorwa bye. Yavuze ko imyanya 100 yahawe urubyiruko binyuze muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi.

Nyuma ya Kigali, Atome azajya muri Canada guhera muri Mutarama 2027, akomereze muri Israel. Yavuze kandi ko afite umushinga w’igitaramo kinini yifuza gukorera muri BK Arena umwaka utaha.

Atome agiye gukinira “Carte d’identité” i Kigali, mbere yo kuyijyana muri Canada na Israel

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza