The Ben yahawe igihembo cy’umuhanzi mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba

Olga Patience Muco ·

The Ben yinjira mu birori bya HiPipo Music Awards 2026 n’ifoto ye afite igihembo cy’umuhanzi mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba

Umuhanzi w’Umunyarwanda The Ben yegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba (East Africa Best Artist) mu bihembo bya HiPipo Music Awards 2026 byatangiwe i Kampala muri Uganda.

Ibi bihembo byatanzwe ku nshuro ya 15 mu birori byabereye muri Kampala Serena Hotel mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026.

HiPipo, itegura ibi bihembo, yatangaje ko The Ben yahize abandi bahanzi 11 bari bahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba.

Abo ni Jose Chameleone, Sheebah, Natacha, Silver X, Joshua Baraka, John Frog, Harmonize, Element EleéeH, Diamond Platnumz, Bien na Ali Kiba.

Iki gihembo The Ben yegukanye ni cyo Joshua Baraka yari yegukanye mu 2025. Muri uwo mwaka, The Ben yari yegukanye igihembo cy’indirimbo nziza muri Afurika y’Iburasirazuba (East Africa Best Act/Song), abikesha indirimbo ye “True Love”.

Ubwo yakiraga igihembo, The Ben yagaragaje ibyishimo bye, agira ati: “Ni icyubahiro. Nishimiye cyane kwakira iki gihembo.”

Yongeyeho ati: “Ndi umufana ukomeye wa Joshua Baraka ubwe.” Yasoje ashimira abo bakorana, agira ati: “Ndashimira abo dukorana. Murakoze.”

Nubwo Joshua Baraka atongeye kwegukana igihembo cy’umuhanzi mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba, muri uyu mwaka yegukanye ibindi bihembo bibiri: Icy’umuhanzi w’umwaka (Artist of the Year) n’icya Africa Number One.

Umujyanama wa The Ben, Muyoboke Alex, yashyize kuri Instagram amashusho y’uko uyu muhanzi yakiriye igihembo, aherekeza ayo mashusho amagambo agira ati: “Nkwishimiye!!!!! Umuhanzi mwiza kurusha abandi muri Afurika y’Iburasirazuba”.

The Ben n’igihembo cy’umuhanzi mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba yahawe

Muyoboke Alex yahise yibutsa abantu igitaramo cya The Ben giteganyijwe ku wa 1 Mutarama 2027 mu Mujyi wa Kigali.

Ni igitaramo cya The New Year’s Groove kizaba ku nshuro ya gatatu. Ku wa 19 Ukwakira 2026, The Ben yatangaje ko kizabera muri BK Arena.

Iki gitaramo kizahuriza hamwe abahanzi bakomeye bo muri Afurika y’Iburasirazuba. The Ben yacyise “The East African Takeover”.

The Ben yinjira mu birori bya HiPipo Music Awards 2026 muri Kampala Serena Hotel, ku wa 13 Ugushyingo 2026

The Ben mu cyumba cyabereyemo ibirori bya HiPipo Music Awards 2026 i Kampala

The Ben ku rubyiniro, nyuma yo gutangazwa nk’uwegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba

The Ben avuga ijambo amaze kwakira igihembo

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza