Ibyishimo ni byose ku muhanzi Emmy n’umugore we bibarutse imfura

Umuhanzi nyarwanda Nsengiyumva Emmanuel, wamamaye nka Emmy, uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaje ibyishimo bidasanzwe nyuma yo kwibaruka umwana we w’imfura w’umuhungu, yabyaranye n’umugore we Umuhoza Joyce.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026, Emmy yasangije abamukurikira kuri Instagram amafoto y’uruhinja rwabo, ahamya ko Imana yabahaye impano ikomeye, anashimira umugore we ku rukundo, imbaraga n’ubwitange yagaragaje mu gihe cyo kubyara.
Yagize ati:
“Imana yaduhaye impano iruta izindi zose! Umuhungu wacu w’imfura. Nishimiye ko yavutse amahoro kandi nzahora nshimira umugore wanjye ku rukundo rwe, imbaraga ze n’ibyo byose yanyuzemo kugira ngo amuzane ku isi.”
Yakomeje ati:
“Imitima yacu yuzuye ibyishimo. Ikaze mwana wanjye Ocean.”
Mu mafoto uyu muhanzi yashyize hanze, hagaragaramo umwana aryamye mu gitanda cyagenewe impinja, iruhande rwe hari icyapa cyanditseho amazina ye atatu, Eza Micah Ocean.
Nyuma yo gutangaza aya makuru, inshuti ze n’abakunzi b’umuziki we bamwifurije ishya n’ihirwe, bishimira intambwe nshya we n’umugore we bateye yo kuba ababyeyi.
Emmy na Umuhoza Joyce bakoze ubukwe ku wa 19 Ukuboza 2021, mu birwa bya Zanzibar muri Tanzania, nyuma baza gusezerana imbere y’amategeko y’u Rwanda ku wa 26 Mutarama 2022.
Emmy n’umugore we bise imfura yabo Eza Micah Ocean
Aba bombi bari bamaze imyaka ine n’amezi icumi barushinze, nyuma y’urugendo rw’urukundo rwabo rwagiye rugarukwaho mu itangazamakuru kuva mu 2018.
Emmy ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bamenyekanye cyane mu ndirimbo z’urukundo, zirimo ‘Uranyuze’, ‘Ntari Umuntu’, ‘Nsubiza’ na ‘Idantite’, yahimbiye umugore we nyuma y’ubukwe bwabo.