“Isi irimo abagabo ni Isi y’akaga” – Uwase Vanessa yagereranyije abagabo n’inyamaswa

Uwase Raissa Vanessa, wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2015, akomeje kuvugisha benshi nyuma y’ubutumwa yatambukije ku rubuga rwa Instagram, aho yagaragaje impungenge ku mutekano w’abakobwa, anavuga ku bagabo mu magambo akomeye kugeza ubwo yabagereranyije n’inyamaswa.
Ni ubutumwa, Vanessa yanditse ku rubuga rwa Instagram, gusa bukaba bukomeje kuvugwaho na benshi no gutangwaho ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga no gukurura impaka nyinshi.
Vanessa yavuze ko ababyeyi bafite abakobwa bakwiye kubigisha uburyo bwo kwirwanaho bakiri bato, ndetse bakabashyira mu mikino njyarugamba kugira ngo bagire ubushobozi bwo kwitabara mu gihe bahuye n’uwashaka kubagirira nabi.
Yagize ati:
“Niba ufite umukobwa muri iyi si irimo uburwayi, kimwe mu byo wakora kugira ngo umurinde ubu ni ukumwigisha kwirwanaho akiri muto. Mumushyire mu mikino njyarugamba y’ubwoko bwose.”
Yakomeje avuga ko umutekano w’umukobwa udakwiye gushingira gusa ku kuba ari kumwe n’umuntu asanzwe azi cyangwa bafitanye isano. Yatanze urugero rwa musaza we, se, nyirarume cyangwa se wabo, mubyara ndetse n’inshuti y’umuryango, avuga ko umukobwa akwiye gukura azi kwitabara no kugira amakenga.
Vanessa yakomeje avuga ko “isi irimo abagabo ari isi y’akaga,” anasaba ababyeyi kwigisha abakobwa babo uko bakwirinda abo yise “inyamaswa.”
Yagize ati:
“Reka twigishe abakobwa bacu uko bakwirinda izi nyamaswa. Ntuzigera utekereza ko bishobora kuba umukobwa wawe kugeza igihe bimubayeho.”
Umuntu wahohotewe cyangwa ufite amakuru ku mwana uri mu kaga ashobora kwitabaza inzego zibishinzwe cyangwa kwegera Isange One Stop Centre imwegereye.
Uyu mugore yakomeje avuga ko umukobwa atagomba kumva ko atekanye bitewe n’uko umugabo bari kumwe ari uwo mu muryango cyangwa umuntu asanzwe azi. Yatanze ingero zirimo musaza we, se, nyirarume cyangwa se wabo, mubyara ndetse n’inshuti y’umuryango.
Ati:
“Nta gihe aba atekanye hafi y’umugabo, yaba ari musaza we, se, nyirarume, mubyara we, inshuti y’umuryango n’abandi. Umugabo ni umugabo kandi ibyo biremwa bitandukanye natwe abagore.”
Mbere y’ubu butumwa, Vanessa yari yabanje gusangiza abamukurikira inyandiko ya Salma El-Wardany yatangiraga igira iti “Sinanga abagabo, ariko…”, maze abasaba kureba impande zose z’ibyo yavugaga. Iyo nyandiko Salma yayitangaje ku wa 21 Nzeri 2026.
Mu ncamake, Salma agaragaza ko kunenga abagabo ku myitwarire mibi, ivangura rishingiye ku gitsina cyangwa ihohoterwa rikorerwa abagore bidakwiye guhita bifatwa nk’urwango ku bagabo. Ashimangira ko ibiganiro ku bibazo abagore bahura na byo bidakwiye buri gihe kubanza koroshywa n’amagambo yo kuvuga ko “atari abagabo bose”, kuko ngo ibyo bishobora kuvana ibiganiro ku kibazo nyirizina bikerekeza ku kurinda amarangamutima y’abagabo.
Mu bundi butumwa yari aherutse gutangaza, Salma yari yanavuze ko adashaka gukomeza kongeraho ko “atari abagabo bose” igihe avuga ku bibazo by’abagore, kandi ko azakomeza kwamagana imyitwarire isuzugura abagore.
Ni iyi myumvire Vanessa yasangije abamukurikira nyuma y’amagambo ye ku mutekano w’abakobwa, asa n’ushaka kugaragaza ko kunenga imyitwarire y’abagabo cyangwa kuvuga ku kaga abagore bahura na ko bidahwanye no kuvuga ko umuntu yanga buri mugabo ku giti cye.
Uwase Vanessa yagereranyije abagabo n’inyamaswa
Mu bundi butumwa yakurikirijeho, Vanessa yavuze ko umubare munini w’ibitekerezo bibi yabonaga ku nkuru zamwandikwagaho byaturukaga ku bagabo.
Yagize ati:
“Tekereza, 99% by’ibitekerezo bibi biri mu bitangazamakuru byaturutse kuri bande? Ku bagabo!”
Yanakomoje ku bagore n’abakobwa bashobora kujya mu bitekerezo bakandika amagambo amunenga, avuga ko, ku bwe, bamwe muri bo baba bashaka kwigaragaza neza imbere y’abagabo.
Vanessa yavuze ko umugore cyangwa umukobwa wandika ibitekerezo bibi agamije kwemerwa n’abagabo aba akwiriye kubanza kwibaza impamvu abikora, aho kubikora ashaka gushimisha abandi.
Ubutumwa bwe bwose bwibanze ku mutekano w’abakobwa n’abagore, ariko amagambo yakoresheje ku bagabo akabita “inyamaswa”, no gushimangira ko umukobwa atigera atekana hafi y’umugabo uwo ari we wese niyo akomeje gukurura impaka ku mbuga nkoranyambaga ndetse bamwe bakabihuza n'ibihe bitandukanye yagiye agira mu rukundo.
Aya magambo ya Vanessa yakomeje gucana umuriro ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu bamukurikirana bamunenze bavuga ko yashyize abagabo bose mu gatebo kamwe. Abandi bo bageze no ku buzima bwe bwite, bamwibutsa abagabo yagiye akundana na bo mu bihe bitandukanye.
Mu bagabo bazwi Vanessa yakundanye na bo harimo Olivis Mugabo, wamenyekanye mu itsinda Active. Urukundo rwabo rwaje kurangira nyuma y’igihe rwaragiye ku karubanda, ndetse gutandukana kwabo na ko kumara igihe kuvugwa cyane. Ntibatandukanye neza kuko bacyuriranye bigatinda ku mbuga nkoranyambaga.
Nyuma yaho yakundanye na Kabalu Putin, wamwambitse impeta amusaba ko bazabana nk’umugabo n’umugore. Nubwo bari bageze ku rwego rwo guteganya kubana, urwo rukundo rwaje kurangira mbere y’uko bagera ku bukwe.
Vanessa yaje kongera guhuza na Ngenzi Dylan, bari baramenyanye mu myaka yabanje, urukundo rwabo ruza gukomera kugeza ubwo Dylan yamwambitse impeta. Bombi bakoze ubukwe mu Kamena 2025, basezerana imbere y’amategeko ndetse n'imbere y’Imana.
Mu Gashyantare 2026, Vanessa yatangaje ko we na Dylan bibarutse umwana wabo w’imfura, urugo rwabo ruba rwinjiye mu kindi cyiciro cy’ubuzima.
Ni aya mateka bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bongeye kugarukaho nyuma y’amagambo ye mashya ku bagabo. Gusa Vanessa nta ho yavuze ko ibyo yatangaje bifitanye isano n’umugabo we cyangwa umwe mu bo bakundanye mbere.
Amagambo yatangajwe na Uwase Vanessa yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga
Hari abamwibasiye ku bagabo yakundanye na bo
Uwase Vanessa yarushinze mu mwaka ushize