Itangazamakuru rigiye kugira uruhare mu kwishyura uburenganzira bw’ibihangano

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, yagiranye ibiganiro n’ibigo by’itangazamakuru n’abakora iry’amajwi n’amashusho ku mikorere y’umuryango uzajya ucunga uburenganzira bw’ibihangano mu Rwanda.
Izi Minisiteri ndetse na RDB byagiranye ibiganiro n’abakora itangazamakuru ry’amajwi n’amashusho ku mikorere y’umuryango uzajya ucunga uburenganzira bw’ibihangano mu Rwanda.
Ibi biganiro byibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’Umuryango ucunga uburenganzira bw’abahanzi n’abandi bafite ibihangano, uzwi nka Collective Management Organisation (CMO).
Abitabiriye bahawe ibisobanuro ku mabwiriza mashya akubiye mu Iteka rya Minisitiri No 001/MOYA/2026, ndetse banaganira ku ngaruka ayo mabwiriza azagira ku bitangazamakuru n’abakora ibiganiro by’amajwi n’amashusho.
Haganiriwe kandi ku bijyanye no gutanga impushya, gukusanya no kugabanya amafaranga y’uburenganzira (royalties) ku bafite ibihangano bikoresha.
Ibiganiro byagaragaje uruhare rw’itangazamakuru mu kurinda uburenganzira ku bihangano, kubikoresha mu buryo buboneye no gutuma abahanzi n’abandi barema bahabwa ibihembo bibakwiriye ku mirimo yabo.
Iyi gahunda igamije gushyiraho uburyo burushaho gusobanutse bwo gucunga no guhemba imirimo y’abahanzi n’abandi barema ibihangano bikoresha mu itangazamakuru.