Itorero Inganzo Ngari ryateguje gutigisa BK Arena mu gitaramo “Umurage w’Intore”

Eric Niyongira na Aimable Dusabimana ·

Ikiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri BK Arena ku wa 19 Ugushyingo 2026, cyagarutse ku myiteguro y’igitaramo “Umurage w’Intore” kizaba ku wa 21 Ugushyingo; ku meza, uhereye ibumoso, hari umwe mu bagize Itorero Inganzo Ngari, Icakanzu Contente Françoise, Umuyobozi Wungirije w’Itorero Inganzo Ngari, Karemera Emery, Umuyobozi akaba n’Umutoza w’Itorero Inganzo Ngari, Serge Nahimana, Ushinzwe Gutegura no Guhuza Ibikorwa muri BK Arena, Alex Sharangabo, n’Ushinzwe Kwamamaza muri QA Venue Solutions, ikigo gicunga BK Arena, Loïc Rusamaza

Itorero Inganzo Ngari ryagaragaje aho imyiteguro y’igitaramo “Umurage w’Intore” igeze, mu gihe ryitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 rimaze rishinzwe. Iki gitaramo kizabera muri BK Arena i Kigali ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo 2026, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri BK Arena kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Ugushyingo 2026, abagize iri torero basusurukije abari bahari mu mbyino n’imihamirizo, banagaruka ku rugendo rw’Inganzo Ngari n’imyiteguro y’igitaramo.

Iki kiganiro cyitabiriwe na Serge Nahimana, umuyobozi akaba n’umutoza w’itorero, umwungirije Karemera Emery na Icakanzu Contente Françoise. Hari kandi Loïc Rusamaza, ushinzwe kwamamaza muri QA Venue Solutions, ikigo gicunga BK Arena, na Alex Sharangabo, ushinzwe gutegura no guhuza ibikorwa muri BK Arena.

Inganzo Ngari yashinzwe mu 2006 i Kigali n’urubyiruko rwari ruhuje intego yo gusigasira umuco nyarwanda. Abayobozi b’itorero basobanuye ko ryatangiranye n’abantu batarenze 25, ariko uko imyaka yagiye ishira, buri cyiciro cy’abarigize kikajya kigira abantu bari hagati ya 100 na 140.

Mu byo iri torero ryagezeho harimo kumenyekanisha umuco nyarwanda, gukundisha urubyiruko imbyino gakondo no kuzigisha abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Hari kandi abana amafaranga bakuraga mu bikorwa by’itorero yabafashije kwishyura amafaranga y’ishuri n’ubukode bw’aho babaga.

Imbyino z’Inganzo Ngari zishingiye ku mbyino gakondo zo mu bice bitandukanye by’u Rwanda, birimo Iburasirazuba, Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Umujyi wa Kigali. Abayobozi b’itorero bavuze ko bakomeje gukora ubushakashatsi ku mbyino gakondo, hagamijwe gusigasira umwihariko w’imibyinire ya buri gace.

Basobanuye ko izina “Umurage w’Intore” risobanura umurage w’ubutore Abanyarwanda basigiwe n’abakurambere. Iki gitaramo cy’imyaka 20 kikaba kigamije no guhererekanya uwo murage n’abakiri bato, kugira ngo uzakomeze gusigasirwa uko ibihe bizagenda bisimburana.

Bamwe mu bahoze mu itorero bagiye mu mahanga, aho bakomeje kwigisha umuco nyarwanda, ndetse bamwe bashinga amatorero n’amashuri y’imbyino, harimo no muri Canada. Ababa mu mahanga bagaragaje ko gutoza abana bavukirayo bigorana kuko batabona amahirwe ahagije yo guhurira hamwe nk’abari mu Rwanda. Bashishikarije abari mu gihugu kwitabira amatorero, basobanura ko kwiga imbyino bitagira imyaka.

Ku bijyanye no kuvanga imbyino nyarwanda n’iz’ahandi, abayobozi b’itorero bagaragaje impungenge z’uko byatuma Abanyarwanda batakaza umwirondoro wabo, kuko buri gace k’u Rwanda gafite imibyinire yako yihariye. Basobanuye kandi ko no ku mbuga nkoranyambaga bahitamo kwambara imyambaro gakondo nyarwanda, kuko ari yo ibaranga.

Abanyamakuru basabye ko abana n’urubyiruko borohererezwa kubona amatike y’igitaramo. Abagitegura bavuze ko bazabiganiraho n’abafatanyabikorwa babo, ariko ko bamaze kumvikana ko hari abanyeshuri bazacyitabira.

Loïc Rusamaza na Alex Sharangabo bagaragaje ko BK Arena yishimiye kwakira igitaramo cy’umuco nyarwanda. Banagarutse kuri serivisi nshya BK Arena yatangije zo gufasha abategura ibitaramo, zirimo izijyanye n’imitegurire, kwamamaza n’ibindi bikorwa bikenerwa. Bavuze kandi ko mu mwaka utaha hazatangizwa uburyo bwihariye bwo gufasha abahanzi bakizamuka kuhakorera ibitaramo.

Ku bijyanye n’ibiciro byo gukodesha BK Arena, hasobanuwe ko byiyongera buri mwaka nk’uko bisanzwe bigenda mu bucuruzi, ariko ko buri mukiriya uyigana baganira hashingiwe ku byo akeneye.

Ku mpungenge zagaragajwe n’abanyamakuru ku mubyigano w’imodoka n’umutekano ku munsi w’igitaramo, BK Arena yasobanuye ko izi icyo kibazo kandi ko hateganyijwe inama y’umutekano. Yanavuze ko yagiranye ubufatanye n’ikigo cy’ingendo Move kugira ngo gifashe abantu kugera kuri BK Arena, isaba abazitabira igitaramo kuhagera kare.

Amatike y’igitaramo agurirwa kuri www.ticqet.rw cyangwa hakoreshejwe *513*1*02#. Abayagura ku rubuga basabwe kwitonda, bakareba neza ko bahisemo “Umurage w’Intore”, kuko hari n’ibindi bitaramo biteganyijwe kuri uwo munsi.

Umuyobozi akaba n’Umutoza w’Itorero Inganzo Ngari, Serge Nahimana, ageza ijambo ku banyamakuru ari kumwe n’Umuyobozi Wungirije w’iri torero, Karemera Emery.

Itike yo mu cyiciro cya Upper Seat igura 10.000 Frw, Lower Bowl ni 25.000 Frw, Premium ni 30.000 Frw, Floor Seat (VIP) ni 40.000 Frw, CIP ni 50.000 Frw, naho ameza yo mu cyiciro cya Tables VVIP akagura 400.000 Frw. Umuhanzi Ruti Joel azaba ari umutumirwa wihariye muri iki gitaramo.

Abayobozi b’Inganzo Ngari bashimiye Leta, ababyeyi babafashije mu ntangiriro, bamwe babaha amafaranga yo kugura ibikoresho, abandi babafasha kudoda imyambaro, ndetse n’abaterankunga b’igitaramo. Bashimangiye ko atari ubwa mbere bateguye igitaramo nk’iki, ko gutaramira muri BK Arena bitabateye ubwoba, kandi ko biyemeje gukomeza gutegura ibindi bikorwa birenze iki gitaramo.

Umuyobozi Wungirije w’Itorero Inganzo Ngari, Karemera Emery, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri BK Arena.

Umwe mu bagize Itorero Inganzo Ngari, Icakanzu Contente Françoise, asubiza ibibazo by’abanyamakuru ku myiteguro y’igitaramo “Umurage w’Intore”.

Ushinzwe Kwamamaza muri QA Venue Solutions, ikigo gicunga BK Arena, Loïc Rusamaza, akurikiye ikiganiro n’abanyamakuru.

Ushinzwe Gutegura no Guhuza Ibikorwa muri BK Arena, Alex Sharangabo, ageza ijambo ku banyamakuru.

Abagize Itorero Inganzo Ngari basusurutsa abanyamakuru baririmba banakoma amashyi.

Abasore bo mu Itorero Inganzo Ngari bahamiriza imbere y’abanyamakuru muri BK Arena.

Abakobwa bo mu Itorero Inganzo Ngari berekana imbyino gakondo imbere y’abanyamakuru muri BK Arena.

Umwe mu bakobwa bo mu Itorero Inganzo Ngari agaragaza ubuhanga bwe mu mbyino mu kiganiro n’abanyamakuru.

Umwe mu banyamakuru abaza ikibazo abategura igitaramo “Umurage w’Intore” mu kiganiro cyabereye muri BK Arena.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza