Jamie Foxx n’umukunzi we Alyce Huckstepp bibarutse umwana wabo wa mbere

Yvan Mukiza ·

Jamie Foxx n’umukunzi we Alyce Huckstepp bibarutse umwana wabo wa mbere

Umukinnyi wa filime n’umuhanzi Jamie Foxx n’umukunzi we Alyce Huckstepp bibarutse umwana wabo wa mbere bahuriyeho, nyuma y’imyaka igera kuri ine bari mu rukundo, bakaba bibarutse nyuma y’igihe uyu munyabigwi ahanganye n’ibibazo by’ubuzima.

Jamie Foxx n’umukunzi we Alyce Huckstepp bibarutse umwana wabo wa mbere bahuriyeho, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Hot 97 ku wa 4 Ugushyingo 2026.

Alyce Huckstepp, usanzwe akora ibijyanye no kwita ku buzima n’imyitozo ngororamubiri, yari amaze igihe agaragara ari kumwe na Jamie Foxx, mu mubano wagiye urushaho kumenyekana kuva mu 2022.

Amakuru y’uyu mwana mushya aje nyuma y’uko uyu mukinnyi yari amaze igihe ahanganye n’ibibazo bikomeye by’ubuzima, birimo indwara y’ubwonko yamufashe mu 2023, ikamusaba kumara igihe mu bitaro no mu gihe cyo kwisubiza ubuzima.

Mu gihe yari ari guhangana n’ibyo bibazo, Alyce Huckstepp yakomeje kumuba hafi, amushyigikira mu gihe cy’ubuvuzi no mu rugendo rwo kongera kumererwa neza.

Urukundo rwabo rwamenyekanye cyane mu 2022, ubwo batangiye kugaragara bari kumwe mu ruhame. Nubwo mu mwaka ushize havuzwe amakuru y’uko bashobora kuba baratandukanye, nyuma bongeye kugaragara bari kumwe.

Jamie Foxx asanzwe afite abandi bana babiri b’abakobwa yabyaye mu yindi mibanire. Abo ni Corinne Foxx, ufite imyaka 32, na Anelise Foxx, ufite imyaka 17.

Kugeza ubu, Jamie Foxx na Alyce Huckstepp ntibarashyira ahagaragara izina cyangwa igitsina cy’umwana wabo mushya.

Kuvuka k’uyu mwana ni indi ntambwe nshya mu buzima bw’uyu mukinnyi, cyane cyane nyuma y’ibihe bikomeye yanyuzemo kubera uburwayi. Ni inkuru y’ibyishimo mu muryango we, mu gihe akomeje gusubira mu bikorwa bye bya sinema n’imyidagaduro.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza