Jay-Z wihitiyemo kuririmba muri Super Bowl, yavuze ko nta gitutu afite
.webp)
Umuraperi w’Umunyamerika Jay-Z yatangaje ko nta gitutu na gito afite cyo kuzataramira abantu babarirwa muri za miliyoni mu gitaramo cyo kuruhuka hagati y’ibice by’umukino wa nyuma wa shampiyona ya American Football, uzwi nka Super Bowl, uteganyijwe ku wa 14 Gashyantare 2027.
Uyu muhanzi, ubusanzwe witwa Shawn Carter, yabigarutseho ku wa Kabiri, tariki ya 27 Ukwakira 2026, ubwo yahuriraga n’umunyamakuru wa TMZ mu Mujyi wa New York, akamubaza niba atumva afite igitutu cyo kuzatanga igitaramo cyiza imbere y’abantu benshi bazaba bakurikiranye uwo mukino.
Jay-Z yasetse, avuga ko nta gitutu afite, ndetse agaragaza ko yiteguye gufata icyo gitaramo nk’ibindi asanzwe akora.
Ibi yabitangaje nyuma y’umunsi umwe hemejwe ku mugaragaro ko ari we uzasusurutsa abazitabira Super Bowl LXI, izabera kuri SoFi Stadium i Inglewood muri Leta ya California, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Icyatumye gutoranywa kwe kuvugwaho cyane ni uko Jay-Z ubwe afite uruhare mu guhitamo abahanzi baririmba muri iki gitaramo, binyuze muri sosiyete ye ya Roc Nation.
Kuva mu 2019, Roc Nation ikorana n’ishyirahamwe ritegura shampiyona ya American Football muri Amerika (NFL), mu gutegura ibitaramo n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro, birimo igitaramo cyo hagati mu mukino wa Super Bowl.
Mu myaka yashize, Jay-Z yari yaragaragaje ko adashishikajwe no kuririmba muri icyo gitaramo. Icyakora, ubwo hatangazwaga ko ari we uzagitaramamo mu 2027, yavuze ko ari indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’umuziki rumaze imyaka 30.
Komiseri wa NFL, Roger Goodell, yatangaje ko kuva batangira gukorana na Roc Nation, yari yarasabye Jay-Z kuzataramira muri Super Bowl igihe cyose yari kuzumva yiteguye.
Jay-Z, umaze kwegukana ibihembo 25 bya Grammy, azataramira muri iki gitaramo nyuma y’ibitaramo yakoze mu bihugu bitandukanye yizihiza imyaka 30 ishize asohoye album ye ya mbere, Reasonable Doubt, yo mu 1996.
Ni umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana ya Hip-Hop, wamamaye mu ndirimbo zirimo Empire State of Mind, yakoranye na Alicia Keys, na 99 Problems.
Super Bowl ni kimwe mu bikorwa bya siporo bikurikirwa cyane muri Amerika, aho igitaramo cyo hagati mu mukino gikunze gutumirwamo abahanzi bakomeye ku rwego rw’isi.
Jay-Z wihitiyemo kuririmba muri Super Bowl, yavuze ko nta gitutu afite