Keffe D wahamijwe kwica Tupac yimuriwe muri gereza irinzwe bikomeye

Duane ‘Keffe D’ Davis, wakatiwe igifungo cy’imyaka 40 kugeza kuri burundu, yimuriwe muri gereza ya High Desert State Prison nyuma yo guhamwa no kugira uruhare mu rupfu rw’umuraperi Tupac Shakur.
Duane Davis uzwi ku izina rya Keffe D, w’imyaka 63, yimuriwe muri gereza ya High Desert State Prison iherereye hafi ya Indian Springs muri Leta ya Nevada, nyuma y’uko urukiko rumuhamije icyaha cy’ubwicanyi bw’umuraperi w’icyamamare Tupac Shakur.
Amakuru yatangajwe na TMZ ku wa 29 Ukwakira 2026, avuga ko Davis yavuye muri gereza ya Clark County yari afungiwemo i Las Vegas, akajyanwa muri iyi gereza izwiho umutekano ukomeye.
Urwego rushinzwe amagereza muri Nevada rwemeje ko yimuriwe muri High Desert State Prison ku wa 22 Ukwakira 2026. Izi mpinduka zibaye nyuma y’uko ku wa 13 Ukwakira 2026, umucamanza Carli Kierny amukatiye igifungo cy’imyaka 40 kugeza kuri burundu.
Icyo gihano cyakurikiye umwanzuro w’abagize inteko iburanisha wamuhamije icyaha cy’ubwicanyi bwo ku rwego rwa mbere muri Kanama 2026, ndetse no gutunga intwaro zikomeye mu buryo butemewe n’amategeko.
Tupac Shakur yarashwe ari mu modoka ya BMW yari kumwe na Suge Knight mu mujyi wa Las Vegas, ku wa 7 Nzeri 1996. Yaje gupfa nyuma y’iminsi itandatu arashwe, apfa afite imyaka 25.
Abashinjacyaha bavuze ko Davis yagize uruhare mu gutegura igitero cyaguyemo Tupac, bakavuga ko cyari ukwihorera nyuma y’uko uyu muraperi n’abo bari kumwe bagiranye amakimbirane na Orlando Anderson, mwishywa wa Davis, muri hoteli ya MGM Grand i Las Vegas.
Urubanza rw’uru rupfu rwari rumaze imyaka igera kuri 30 rutararangira, kugeza ubwo Davis yatangiraga kugarukwaho mu iperereza binyuze mu byo yagiye avuga mu biganiro n’itangazamakuru no mu gitabo yanditse mu 2019 cyitwa Compton Street Legend.
Ibyo yavuze nko kuba yari mu modoka ya Cadillac y’umweru yari irimo abagabo bagize uruhare mu kurasa Tupac Shakur, uruhare rw’umwishywa we, Orlando Anderson, mu mirwano yagiranye na Tupac mbere gato y’iraswa, byaje kugira uruhare mu bimenyetso abashinjacyaha bashingiyeho mu rubanza, nubwo Davis yaje kwisubiraho ku byo yari yaravuze nyuma yo gutabwa muri yombi mu 2023.
Nubwo urukiko rwamuhamije icyaha, Davis n’abamwunganira mu mategeko bakomeje kuvuga ko ari umwere, ndetse batangaje ko bateganya kujuririra umwanzuro w’urukiko.
Kugeza ubu, Davis ni we muntu wenyine warezwe mu rukiko ku rupfu rwa Tupac Shakur, mu rubanza rwari rumaze imyaka myinshi ruvugisha abakunzi b’umuziki wa Hip-hop ku isi.
Kujyanwa muri High Desert State Prison ni indi ntambwe mu rugendo rw’iki kibazo mu butabera, mu gihe abamwunganira bitegura gukomeza inzira yo kujuririra igihano yahawe.
Gereza ya High Desert State Prison yimuriwemo Duane ‘Keffe D’ Davis, izwiho kurindwa cyane