Kim Kardashian yambitswe urunigi ruhagaze miliyari zisaga 18 Frw

Yvan Mukiza ·

Kim Kardashian yambitswe urunigi ruhagaze miliyari zisaga 18 Frw

Umunyamideli n’umushabitsi Kim Kardashian yahawe amahirwe yo kwambara urunigi rw’agaciro gakomeye rwigeze gutunga umukinnyi wa filime Elizabeth Taylor, mu gikorwa cyabereye mu bubiko bw’imitako ya Bulgari i Roma mu Butaliyani.

Kim Kardashian yongeye kuvugisha benshi mu bijyanye nyuma yo kwambara urunigi rw’amabuye y’agaciro rwigeze kuba urw’umukinnyi wa filime w’icyamamare Elizabeth Taylor, rukaba rufite amateka akomeye mu mitako ku rwego mpuzamahanga.

Uru runigi ruri mu mitako izwi cyane yakozwe n’inzu y’imideli ya Bulgari yo mu Butaliyani, rukaba rwarahawe Elizabeth Taylor n’umugabo we Richard Burton mu mwaka wa 1964. Rugaragaramo amabuye ya emerald n’aya diyama, bituma ruba umwe mu mitako y’ingenzi mu mateka y’iyi kompanyi.

Kim Kardashian yarwambariye mu ruzinduko yagiriye mu bubiko bwihariye bwa Bulgari i Roma mu Butaliyani, aho yabonye amahirwe yo kurureba no kurwambara. Iki gikorwa cyateguwe n’umunyamideli Law Roach, wamugeneye iyi mpano mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko.

Kardashian yagaragaje ko yishimiye cyane ayo mahirwe, avuga ko ari imwe mu mpano nziza yigeze guhabwa. Yavuze kandi ko yari yarigeze kugirana ikiganiro na Elizabeth Taylor kuri telefone, bakaganira kuri uru runigi, mbere y’uko uyu mukinnyi wa filime apfa mu 2011.

Elizabeth Taylor yari umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye muri Hollywood, ariko ntiyamenyekanye gusa kubera impano ye yo gukina, yanamenyekanye cyane kubera gukunda imitako y’agaciro, cyane cyane iy’amabuye y’agaciro nka emerald na diyama.

Nyuma y’urupfu rwa Elizabeth Taylor mu 2011, imwe mu mitako ye yagurishijwe muri cyamunara ya Christie’s maze uru runigi n’akandi kamanyu karwo byavuzweho kugurwa amafaranga agera kuri miliyoni 12.7 z’amadolari ya Amerika, ari na ho havuye agaciro kajyanye n’inkuru y’ubu.

Kuba Kim Kardashian yaragize amahirwe yo kurwambara byongeye kwibutsa abakunzi b’imideri amateka y’imitako ya Elizabeth Taylor, ndetse n’uruhare Bulgari yagize mu gukora imitako yagiye ihuza ibyamamare byo mu bihe bitandukanye.

Ibi kandi byerekana uburyo imitako ishobora kurenga kuba ikintu cyo kwambara gusa, ikagira amateka n’agaciro bifitanye isano n’abantu bayitunze n’ibihe banyuzemo.

Kim Kardashian yahawe amahirwe yo kwambara urunigi rw’agaciro gakomeye.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza