“Turacyahagaze” - Umwami Charles III wizihirije isabukuru y’imyaka 78 kuri radiyo

Hari indirimbo zitibagirana, haba ku bazihimbye no ku bazumvise. Imwe muri zo ni ‘I’m Still Standing’ ya Elton John, yatumye Umwami Charles III w’u Bwongereza yibuka igitaramo cyabaye mu myaka 40 ishize, ndetse iba imbarutso y’urwenya hagati yabo, ubwo bari kuri radiyo ku isabukuru ye.
Hari mu kiganiro Rocket Hour cy’umuhanzi Elton John, gitambuka kuri radiyo ya Apple Music, Umwami Charles III yatumiwemo ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ugushyingo 2026, ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 78.
Umwami Charles III yibukije Elton John uko yaririmbye ‘I’m Still Standing’, indirimbo yasohotse mu 1983, mu gitaramo cyabaye mu 1986. Izina ry’iyi ndirimbo risobanura ngo ‘Ndacyahagaze’.
Yagize ati: “Kandi ntekereza ko nta muntu n’umwe wari uhari muri iryo joro ryo mu 1986 washobora kwibagirwa uko waririmbye I’m Still Standing. Nzi kandi ko abantu bari mu mimerere inyuranye y’ubuzima babonera imbaraga muri iyi ndirimbo.”
Umwami yakomeje agira ati: “Kandi rwose, nyuma y’imyaka 40 icyo gitaramo kidasanzwe kibaye, nta gushidikanya ko twe n’uyu muryango tugihagaze. Wenda turadandabirana gato…”
Elton John yahise amuca mu ijambo, atera urwenya agira ati: “Ariko jye ubu ndacyicaye.”
Umwami yakomeje interuro ye agira ati: “…N’uduce tugenda duhanuka rimwe na rimwe hirya no hino.”
Iki kiganiro cyihariye cyari kigamije kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 y’umuryango w’ubugiraneza The King’s Trust, umaze gufasha urubyiruko rugera kuri miliyoni 1,5.
Uyu muryango wahoze witwa The Prince’s Trust, washinzwe mu 1976 na Charles, ubwo yari akiri Igikomangoma cya Wales.
Umwami Charles III yashimiye abahanzi barimo Elton John, Tina Turner, Kylie Minogue na Destiny’s Child, bagize uruhare mu gukusanya inkunga no kumenyekanisha ibikorwa by’uyu muryango binyuze mu bitaramo.
Ikiganiro cyabo cyagarutse kandi ku ruhare rw’abahanzi bamaze kubaka izina mu guteza imbere abafite impano bakiri kuzamuka mu muziki.
Elton John yavuze ko imwe mu ntego yari afite ubwo yatangizaga ikiganiro Rocket Hour, afatanyije na Apple Music, yari iyo gufasha abahanzi bashya kubona amahirwe yo kumvikanisha ibihangano byabo.
Mu bo yagarutseho by’umwihariko harimo umuhanzikazi w’Umwongereza RAYE, ukunzwe n’aba bombi.
Umwami Charles III yavuze ko yashimishijwe no kumenyana n’uyu muhanzikazi no kumenya ko akomoka mu muryango w’abantu bafite impano ikomeye mu muziki.
Yagarutse kandi ku ndirimbo ya RAYE yanditse afatanyije na bashiki be, Amma na Absolutely, agaragaza ko yumva impamvu umuziki we ukunzwe n’abantu benshi.
Ibiro by’Umuryango w’Ibwami na Apple Music byatangaje ko iki kiganiro cyari kigamije no kumenyekanisha abahanzi bashya n’impano zishyigikirwa na The King’s Trust.
Umwami Charles III mu kiganiro Rocket Hour cya Elton John gitambuka kuri Apple Music
Elton John mu kiganiro Rocket Hour yagiranye n’Umwami Charles III ku isabukuru ye y’imyaka 78