“Mbagomba icyubahiro” - Bruce Melodie yemeje ko hakiri ibiganiro byo gukomezanya na 1:55 AM

Eric Niyongira ·

“Mbagomba icyubahiro” - Bruce Melodie yemeje ko hakiri ibiganiro byo gukomezanya na 1:55 AM

Umuhanzi Bruce Melodie yavuze ko ibiganiro hagati ye na 1:55 AM bikomeje, ashimangira ko umubano bafitanye na warenze imikoranire isanzwe ukagera ku buvandimwe ndetse nta kigomba kubatandukanya.

Ibi yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 26 Nzeri 2026, aho yemeje ko umubano we na 1:55 AM utagomba kureberwa gusa mu masezerano y’imikoranire, kuko abagize icyo kigo bamaze kuba abantu b’ingirakamaro mu buzima bwe ndetse umubano wabo ukaba wararenze iby’akazi.

Mu kiganiro Samedi Détente kinyura kuri RBA, Bruce Melodie yasobanuye ko byinshi mu byaranze imikoranire ye na 1:55 AM byagiye bikorwa mu ibanga.

Yagize ati:

“Ibintu byanjye na 1:55 AM akenshi byabaye mu ibanga. Amasezerano ni ikintu kimwe, ariko buriya njyewe ndi umuntu utajya upfa gutakaza abantu b’ingirakamaro. Kandi bariya ni abantu twabanye bigera aho biba ubuvandimwe, binarenga iby’imikoranire.”

Yakomeje agaragaza ko umubano afitanye na Coach Gael na Kenny Mugarura udashingiye gusa ku masezerano.

Ati:

“Rero singendera ku masezerano cyane. Coach Gael ni umuvandimwe, Kenny... Ntabwo ari ibintu numva nazana hano ngo hagire ikintu na kimwe kitari cyiza kibigaragaramo.”

Bruce Melodie, ukunze kwiyita Igitangaza, yavuze ko yubaha cyane abo bakoranye, anasobanura ko ibijyanye n’amasezerano bitarangira mu buryo bwihuse.

Ati:

“Mbagomba icyubahiro. Amasezerano, kugera ku musozo, bifata umwanya; ntabwo ari ibintu byihuta gutyo. Bikunze twabikomezanya, bitanakunze twakomezanya n’indi mishinga kuko hari byinshi cyane byo gukorana.”

Ubwo yabazwaga niba ibiganiro byo gukomeza imikoranire na 1:55 AM bikihari, yasubije mu buryo bweruye ati: “Yego!”

Yanashimangiye ko nta kibazo kiri hagati yabo, ati: “Nta kibazo gihari. Hari umwuka mwiza rwose.”

Bruce Melodie yahamije ko hakiri ibiganiro byo gukomeza imikoranire hagati ye na 1:55 AM

Bruce Melodie yongeyeho ko muri rusange atari umuntu ukunda kuguma mu makimbirane cyangwa mu mwuka mubi, ati: “Urebye neza, ntabwo ndi umuntu ukunda kuba ndakaye.”

Ibi bisobanuro bye bije bigaragaza ko ibiganiro ku hazaza h’imikoranire ye na 1:55 AM bigikomeje nubwo hakomeje kuvugwa ko baba baramaze kwemeza gutandukana ndetse abakunzi b’umuziki n’abakurikiranira hafi ibijyanye n’imyidagaduro bakaba bakomeje kwibaza aho imikoranire yabo yerekeza.

Ni mu gihe uyu muhanzi we ashimangira ko, uko ibijyanye n’amasezerano byagenda kose, umubano afitanye na Coach Gael na Kenny Mugarura urenze iby’imikoranire y’umuziki.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza