Mutesi Jolly wujuje imyaka 30 y’amavuko yahishuye amasomo yakuye mu buzima

Mutesi Jolly, wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, yizihije isabukuru y’imyaka 30 y’amavuko kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2026, agaragaza ishimwe afitiye Imana n’abagize uruhare mu rugendo rw’ubuzima bwe.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yasangije abamukurikira amafoto atandatu agaragaramo yambaye ikanzu ndende y’umweru n’uturindantoki tw’umweru, ayaherekesha ubutumwa burebure.
Yatangiye agira ati: “Imyaka 30, ndashimira, ndashikamye kandi nta pfunwe mfite ryo kuba uwo ndi we! Mbega impano nziza yo kuba ndi hano! Imyaka 30 yo kwigira ku buzima, gukura, kwiyubaka no kurushaho kumenya uwo ndi we.”
Yakomeje agira ati: “Nsubiza amaso inyuma mfite umutima ushima, nzi ko buri cyiciro cy’ubuzima bwanjye, buri ntsinzi n’impinduka zose ntari niteze byagize uruhare mu kungira umugore ndi we uyu munsi.”
Mutesi Jolly yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri Gashyantare 2016, afite imyaka 20.
Muri uwo mwaka, yahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss World. Bwari ubwa mbere u Rwanda rwitabiriye iryo rushanwa. Umuhango waryo usoza wabaye ku wa 18 Ukuboza 2016, i Oxon Hill muri Leta ya Maryland, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu butumwa bwe, Mutesi Jolly yashimiye Imana agira ati: “Mana, ndagushimira impano y’ubuzima, ubuntu bwawe butagira iherezo n’imigisha yawe, ibyo ntari kuzigera nigezaho ku bwanjye.”
Yongeyeho ati: “Ndashimira umuryango wanjye, inshuti zanjye n’umuryango mugari wandereye, wankunze, wanteye akanyabugabo kandi wambaye hafi. Nzirikana ko nta rugendo umuntu akora wenyine.”
Uretse gushimira abamubaye hafi, Mutesi Jolly yanafashe umwanya wo kwishimira uwo yabaye we.
Ati: “Naho jye ubwanjye, nishimira umugore ndi we, amasomo yangize uwo ndi we n’umugore ngenda mba we. Si uko namaze gusobanukirwa byose, ahubwo ni uko nshimira amahirwe yo gukura, kwiga no kugenda ndushaho kuba umuntu mwiza uko umwaka utashye.”
“Nizeye ko nzakomeza kubaho mfite intego, nkayobora mbigiranye ineza, nkagira inzozi zitagira imipaka kandi nkakomeza kwicisha bugufi mu bihe byose by’ubuzima. Ndasenga nsaba ko ntazigera ntwarwa cyane n’aho ngana ngo nibagirwe aho nkomoka n’indangagaciro zituma nshikama.”
Mutesi Jolly yasoje ubutumwa bwe ashimangira agaciro aha kwicisha bugufi no gukomeza kwiga.
Ati: “Imyaka 30, umutima wuzuye gushimira. Roho igifite ubushake bwo kwiga. Umugore uhitamo kuba uwo ari we nta pfunwe, ariko agahora yicisha bugufi.”
“Nishimiye umugore ndi we, uwo ngenda mba we n’ibintu byose bikintegereje. Ni jye gusa, inkuru yanjye, urugendo rwanjye, ukuri kwanjye!”
Mutesi Jolly yizihije isabukuru y’imyaka 30 y’amavuko
Mutesi Jolly yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016
Mutesi Jolly yambaye ikanzu ndende y’umweru
Mutesi Jolly mu mafoto yasangije abamukurikira kuri Instagram
Mutesi Jolly yujuje imyaka 30 y’amavuko kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2026
Mutesi Jolly yashimiye Imana, umuryango we, inshuti ze n’abamubaye hafi