Bruce Melodie yashimye “Inshallah” ya The Ben: “Ni indirimbo nziza”

Eric Niyongira ·

Bruce Melodie yashimye “Inshallah” ya The Ben: “Ni indirimbo nziza”

Umuhanzi Bruce Melodie yavuze ko yumvise indirimbo “Inshallah” ya The Ben kandi ko yayikunze, agaragaza ko yishimiye uburyo yakozwemo.

Ibi Bruce Melodie yabigarutseho mu kiganiro Samedi Détente cya RBA, aho yavuze ko akurikira ibikorwa bya The Ben kandi ko yubaha umuziki we.

Yagize ati: “Ni indirimbo nziza.”

Aya magambo aje nyuma y’uko The Ben na we aherutse kugaragaza ko yanyuzwe n’indirimbo “Irya Kane” ya Bruce Melodie, iri mu bihangano uyu muhanzi aherutse gushyira hanze.

Bruce Melodie na The Ben ni bamwe mu bahanzi bamaze igihe kinini bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, bitewe n’indirimbo zakunzwe ndetse n’uruhare bagize mu guteza imbere no kumenyekanisha umuziki w’u Rwanda.

Aba bahanzi bombi kandi bahuriye ku rubyiniro mu bitaramo bya Summer Country Tour, aho basusurukije abakunzi b’umuziki mu bitaramo bitandukanye.

Nubwo buri umwe afite urugendo rwe mu muziki n’abafana be, Bruce Melodie na The Ben bakomeje kugaragara nk’abahanzi bafite ijambo rikomeye mu muziki nyarwanda no mu bikorwa bigera no hanze y’u Rwanda.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza