Nicki Minaj yifujwe nk’Umuvugizi wa White House nyuma yo kugaragara mu ndege ya Trump

Ibanze ·

Nicki Minaj yifujwe nk’Umuvugizi wa White House nyuma yo kugaragara mu ndege ya Trump

Umuraperikazi w’Umunyamerika Nicki Minaj yavugishije benshi nyuma y’uko abayobozi babiri bo mu Biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House, batanze igitekerezo cy’uko yashobora kugirwa Umuvugizi wabyo, nyuma yo gushimagiza Perezida Donald Trump.

Ibi byabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, ubwo Nicki Minaj yari mu ndege ya Perezida wa Amerika, Air Force One, yerekeje muri Leta ya Michigan, aho yari yitezweho kwifatanya na Trump mu bikorwa byo kwamamaza abakandida b’Ishyaka ry’Abarepubulikani.

Mu kiganiro yagiranye na Steven Cheung, Umuyobozi ushinzwe Itumanaho muri White House, Nicki Minaj yashimye Trump, avuga ko ari umuyobozi usobanukiwe iby’ubukungu, ufite ubunararibonye mu bucuruzi kandi ukora cyane.

Yavuze ko kuba Trump yarabashije kwikura mu bibazo by’ubukungu yahuye na byo mu bucuruzi bwe bigaragaza ko afite ubushobozi bwo kuyobora ubukungu bw’igihugu.

Minaj yashimye kandi uburyo Trump aharanira inyungu za Amerika mu mubano n’ibindi bihugu, avuga ko atemera ko igihugu cye gisuzugurwa cyangwa ngo gishyirweho igitutu.

Ku bijyanye n’umurava wa Trump, yagize ati:

“Akora cyane kurusha abantu bafite imyaka iri munsi y’iye ho kimwe cya kabiri.”

Yavuze ko nubwo Trump afite imyaka 80, akomeje gukora cyane mu bikorwa byo kwamamaza, aho gufata igihe cyo kuruhuka no kwishimira ubuzima bwe.

Trump na Nicki Minaj barawubanye!

Nyuma y’iki kiganiro, Steven Cheung yashyize amashusho yacyo ku rubuga rwa X, ayaherekeza ubutumwa bwatumye benshi batangira kwibaza niba Nicki Minaj ashobora guhabwa inshingano muri White House.

Yagize ati:

“Ndakeka ko twamaze kubona Umuvugizi mushya wa White House!”

Konti yemewe ya White House yasubije kuri ubwo butumwa ikoresheje ikimenyetso cy’amaso nk’ayiteze ibintu bishya bigiye kubaho, mu gihe Alex Bruesewitz, umwe mu bajyanama ba Trump, yabajije abakunzi ba Nicki Minaj icyo batekereza kuri icyo gitekerezo.

Nicki Minaj na we yagize icyo abivugaho, asangiza abamukurikira ubwo butumwa, abuherekeza ikimenyetso cy’ibendera rya Amerika n’icyerekana umuntu useka yikanga.

Icyakora, kugeza ubu nta tangazo ryemewe ryashyizwe hanze ryemeza ko Nicki Minaj ari mu bakandida basuzumwa kuri izi nshingano, ndetse amagambo ya Cheung ashobora kuba yari ugushyenga.

Iki gitekerezo kije nyuma y’uko Katie Zacharia, wari uherutse kugirwa Umuvugizi wa White House, avuye kuri uwo mwanya ku wa 16 Ukwakira 2026, amaze iminsi itanu gusa awuhawe.

Zacharia yari yasimbuye Karoline Leavitt, wari wavuye muri izi nshingano muri Kanama 2026, avuga ko ashaka kubona umwanya uhagije wo kwita ku muryango we.

Zacharia Katie bivugwa ko yasimburwa na Nicki Minaj yamaze iminsi itanu gusa mu kazi

Kuvanwa kuri uwo mwanya kwa Zacharia kwakurikiye ikiganiro cya mbere yagiranye n’abanyamakuru, cyamaze iminota 14 gusa, aho yanenzwe ku buryo yasubizaga ibibazo no ku makuru yerekeye amashuri yize mu by’amategeko, aho yashinjwe ko yabeshye.

Nicki Minaj, w’imyaka 43, ni umwe mu baraperikazi bazwi cyane ku Isi, akaba amaze igihe agaragaza ko ashyigikiye Perezida Donald Trump na gahunda ze.

Muri Nyakanga 2026, Minaj yari yakiriwe muri White House, mu gihe mu minsi ishize yakomeje kugaragara mu bikorwa bitandukanye bishyigikira ubutegetsi bwa Trump.

Kuri iki Cyumweru, yanasangije abamukurikira amashusho ari mu ndege ya Air Force One, agaragaza ibyishimo byo kugenderamo, ayaherekeza amagambo agira ati: “#AirForceOneBarbie.”

Aya makuru aje mu gihe Amerika yitegura amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe ku wa 3 Ugushyingo 2026, aho Trump akomeje gukora ibikorwa byo kwamamaza agamije gufasha Ishyaka ry’Abarepubulikani kugumana imyanya rifite.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza