“Ntabwo nibona nk’umuhanzi muto” - Bruce Melodie yavuze uko yanze gusuzugurwa na Diamond

Bruce Melodie yavuze ko ibyabaye ubwo Diamond Platnumz yari i Kigali bitigeze bishingira ku gusuzugurana, ahubwo ko hari ibyo yanze gukora kubera uburyo byari byateguwe n’igihe yabimenyesherejwe. Yanagaragaje ko akomeje kwagura imikoranire ye n’abahanzi bo ku rwego mpuzamahanga, harimo Yemi Alade.
Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yasobanuye birambuye ibyabaye ubwo Diamond Platnumz yari i Kigali, nyuma y’uko aba bahanzi bombi batigeze bahurira ku rubyiniro ngo baririmbane indirimbo “Pom Pom” bakoranye.
Kuba bombi bari muri icyo gitaramo ariko ntibahurire ku rubyiniro byatumye havuka ibitekerezo bitandukanye, bamwe bibaza niba hagati yabo haba harabaye ubwumvikane buke cyangwa niba hari umwe wari wanze gukorana n’undi.
Bruce Melodie yavuze ko byinshi byagiye bivugwa n’abantu batari bazi neza uko ibintu byagenze, cyane ko we ubwe yari atarabivuzeho mu buryo burambuye.
Yasobanuye ko yemera ko gukorana n’umuhanzi uri ku rwego rwo hejuru bishobora kumugirira umumaro, ariko ko na we ibyo atanga muri uwo mikoranire biba bifite agaciro. Yavuze kandi ko hari urwego rw’icyubahiro yumva agomba kugumana, by’umwihariko iyo ari hanze y’u Rwanda ahagarariye igihugu.
Yagize ati:
Icya kabiri, hari agaciro k’umuntu numva ndi. Iyo unsuzuguye, mba numva usuzuguye u Rwanda. Especially iyo mpagarariye u Rwanda mu kindi gihugu, hari level, hari standard, hari ibyo bita kwihesha agaciro. Nshobora kumanukaho gato kuko mbizi, ndi kumwe n’umuntu unduta, ariko nanone nta muntu unkandagiraho. Ngira aho ngarukira n’iyo namanuka.
Bruce Melodie yashimangiye ko ibyo yavuze bitagomba gufatwa nk’aho hagati ye na Diamond Platnumz hari amakimbirane. Yasobanuye ko atiyumva nk’umuhanzi muto, ariko nanone ko yubaha urwego rw’abahanzi bakomeye akorana na bo.
Yavuze ko ashobora kubaha umuhanzi uri ku rwego rumuruta, akemera gukorana na we mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ariko ko ibyo bitavuga ko agomba kwemera ikintu cyose atitaye ku gaciro ke cyangwa ku buryo cyateguwe.
Yanahakanye ko Diamond Platnumz yaba yaramusuzuguye, avuga ko buri wese yakomeje gahunda yari afite kandi agategura igice cye cy’igitaramo.
Ati:
“Ntabwo njyewe Diamond yansuzuguye, kuko ntabwo yigeze abona umwanya wo kunsuzugura. Nafashe umwanya nguma mu byanjye, ntegura ibyanjye, na we aragenda ategura ibye.”
Bruce Melodie yavuze ko yakoze igice cye cy’igitaramo akakirangiza, Diamond Platnumz na we agakora icye, kandi ko atifuza ko ibyabaye byasobanurwa mu buryo bushobora guteza umwuka mubi hagati yabo.
Yongeyeho ko icyari ingenzi kuri we ari uko umushinga w’indirimbo bari barakoranye wagezweho. Ku bwe, kuba “Pom Pom” yarakozwe ikanashyirwa hanze ni byo byari intego nyamukuru y’imikoranire yabo.
Icyifuzo cyo kujya kuri stage cyamugezeho gitinze
Bruce Melodie yanagarutse ku mpamvu atigeze ajya ku rubyiniro ngo ahurireho na Diamond Platnumz.
Yasobanuye ko icyifuzo cy’uko yajyana na we kuri stage cyamugezeho bitinze, mu gihe ibikorwa byo kujya ku rubyiniro bisaba gutegurwa mbere, cyane cyane ku gitaramo kinini.
Yavuze ko Diamond yari yahageze hakiri kare kandi ko hari umwanya wari kuba uhagije wo kubiganiraho no kubitegura neza. Icyakora, ngo ubutumwa bwamugezeho atinze binyuze kuri Amani, ahita avuga ko atari bubikore.
Yagize ati:
Byabaye bitinze, kandi rwose yahageze hakiri kare, hari hari umwanya. Performance ni ibintu bategura mbere. Kujya ku rubyiniro turabyubaha, ni ko kazi dukora. Iyo communication rero yabaye itinze, babwira Amani, mubwira ko ntari bubikore.
Bruce Melodie yavuze ko yari asanzwe afite igitutu kijyanye n’imyiteguro y’igitaramo, ku buryo atabonaga ko byari bikwiye kongeramo ikindi kintu cyari kitarateguwe neza mbere.
Yasobanuye ko kuba umuntu yari azi ko azakora performance ariko akaza gutanga igitekerezo gishya bitinze atari uburyo bwiza bwo gutegura igikorwa nk’icyo. Yanavuze ko, iyo nawe aza kuba ari mu mwanya nk’uwo, hari ibyo atari kwemera gukora mu buryo bwihuse kandi butateguwe.
Bruce Melodie yashimangiye ko ibyo yavuze bitagomba gufatwa nk’aho hagati ye na Diamond Platnumz hari amakimbirane
Abajijwe niba ibintu byarapfiriye mu biganiro byabanje cyangwa niba hari ibindi byaje nyuma, yavuze ko amaze kurenga ku kibazo atagikomeza gushakisha impamvu yacyo, ahubwo akomeza ibindi.
Imikoranire n’abahanzi mpuzamahanga irakomeje
Nubwo yasobanuye ibyabaye kuri Diamond Platnumz, Bruce Melodie yakomeje kugaragaza ko gukorana n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda biri mu murongo w’akazi ke.
Yanagarutse ku mushinga w’indirimbo afitanye n’umuhanzikazi wo muri Nigeria Yemi Alade, avuga ko ku ruhande rwe yamaze gutanga ibyo yari asabwa.
Uyu muhanzi yavuze ko yamaze kohereza amajwi ye kandi ko ibyo yagombaga gukora kuri uwo mushinga yabirangije. Iyo ndirimbo iteganyijwe kuzaba kuri album ya Yemi Alade, bityo igihe izasohokera kikazashingira kuri gahunda y’uwo muhanzikazi.
Imikoranire na Yemi Alade ije yiyongera ku yindi Bruce Melodie amaze kugirana n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda, harimo n’iya Diamond Platnumz babyaranye “Pom Pom.”
Ibyo bigaragaza ko, nubwo hari ibibazo byavutse ku buryo igitaramo cyagenze n’uko gahunda zimwe zateguwe, Bruce Melodie akomeje umurongo wo kwagura imikoranire ye n’abahanzi bo ku rwego mpuzamahanga, ari na ko akomeza gushimangira ko iyo mikoranire igomba kugendera ku kubahana no ku myiteguro iboneye.
Bruce Melodie yavuze uko yanze gusuzugurwa na Diamond
Yanagarutse ku mushinga w’indirimbo afitanye n’umuhanzikazi wo muri Nigeria Yemi Alade