Nyuma yo kwita abagabo “inyamaswa”, Miss Vanessa Uwase yasabye imbabazi

Miss Vanessa Raissa Uwase, wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015, yasabye imbabazi nyuma y’amagambo yari aherutse kuvuga agereranya abagabo n’inyamaswa, yemera ko yafashe abagabo bose kimwe abitewe n’amarangamutima.
Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, Vanessa yasobanuye ko amagambo ye yaturutse ku makuru yari yabonye yerekeye ihohoterwa n’ibikorwa by’ubugome bikorerwa abana bato, by’umwihariko abakobwa.
Yagize ati:
“Mu minsi ishize, nyuma yo kubona ku mbuga nkoranyambaga amakuru ababaje cyane yerekeye ihohoterwa n’ubugome bikorerwa abana bato, cyane cyane abakobwa, numvise mbyukiwe n’amarangamutima yo kubarinda nk’umubyeyi. Bityo, kwita abagabo inyamaswa byari ukubafata bose kimwe bitewe n’amarangamutima. Ibyo byumvikanye nabi. Ndasaba imbabazi mbikuye ku mutima.”
Aya magambo aje nyuma y’uko muri Nzeri 2026, Vanessa yari yavugishije benshi ubwo yagereranyaga abagabo n’inyamaswa, agasaba ababyeyi bafite abana b’abakobwa kubigisha hakiri kare uburyo bwo kwirwanaho no kwirinda ihohoterwa.
Icyo gihe, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga banenze uburyo yakoresheje amagambo afata abagabo bose kimwe, mu gihe abandi bavugaga ko ubutumwa bwe bwari bugamije gukangurira ababyeyi kurinda abana b’abakobwa.
Nyuma y’ibyo, Vanessa yongeye guteza impaka ubwo yavugaga ko hari Abanyarwanda bafite ikibazo cy’igwingira ry’ubwonko, ashinja bamwe kutumva neza ubutumwa atanga no kubuhindurira igisobanuro.
Mu mashusho mashya, Vanessa yagarutse ku buryo amarangamutima yo gushaka kurinda abana afitanye isano n’ubuzima yanyuzemo nyuma yo kwibaruka, ubwo yageragezaga kongera kugarura imbaraga ze no kumenyera inshingano zo kuba umubyeyi.
Yasobanuye ko ibyo yanyuzemo biri mu byamuteye kwandika igitabo cye Graceful Beginnings, gikubiyemo ubuhamya bw’ubuzima bwe nk’umugore n’umubyeyi.
Yagize ati:
“Ibyo byose ni byo byatumye nandika igitabo cyanjye, Graceful Beginnings.”
Vanessa yashimiye abantu bakomeje kumushyigikira, asobanura ko iki gitabo kigamije gusangiza abandi ubuzima nyakuri yanyuzemo mu rugendo rwo kuba umubyeyi.
Ati:
“Ndifuza kuvuga ku rugendo nyarwo rwo kuba umubyeyi, urugendo rwanjye bwite rwo kuba umubyeyi.”
Iki gitabo kigaruka ku buzima bwe mu gihe cyo gutwita na nyuma yo kubyara, birimo ibibazo by’amarangamutima, impinduka z’umubiri n’uburyo umubyeyi agerageza kumenyera inshingano nshya.
Mu gice cya nyuma cy’amashusho, Vanessa yasabye abamukurikira gukomeza kumushyigikira binyuze mu gutora ku rubuga yashyize mu magambo aherekeza amashusho ye.
Yagize ati: “Nakwishimira cyane inkunga yanyu. Gutora ni ubuntu busesuye.”
Yasobanuye ko abifuza kumushyigikira bashobora gukanda ku murongo yashyize mu butumwa buherekeza amashusho, bagahitamo ahanditse Vote, bakinjizamo amazina yabo na email, ndetse bagatanga igitekerezo ku gihembo nk’uko urubuga rubibasaba.
Vanessa yashishikarije abamukurikira kwitabira iki gikorwa, abashimira ubufasha bakomeje kumugaragariza mu rugendo rwo kugeza ubuhamya bwe ku basomyi binyuze mu gitabo Graceful Beginnings.
Nyuma yo kwita abagabo “inyamaswa”, Miss Vanessa Uwase yasabye imbabazi