Nyuma yo gushyamirana, Chris Brown na Usher bongeye gusangira urubyiniro

Olga Patience Muco ·

Nyuma yo gushyamirana, Chris Brown na Usher bongeye gusangira urubyiniro

Abahanzi b’Abanyamerika Chris Brown na Usher bongeye kugaragara baririmbana mu gitaramo cyabereye i Atlanta, nyuma y’amakuru yavugaga ko bari bashyamiranye mu gitaramo cyabanje, bitewe no kutumvikana ku gihe cyo gutangira kuririmba.

Aba bahanzi bombi bahuriye ku rubyiniro ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026, mu gitaramo cyabereye kuri Mercedes-Benz Stadium, kiri mu ruhererekane rw’ibitaramo byabo bise The R&B Tour.

Nk’uko urubuga TMZ rwabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Ugushyingo, amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Chris Brown na Usher baririmbana indirimbo Back to Sleep, nubwo buri wese yari ahagaze ku ruhande rutandukanye rw’urubyiniro.

TMZ yasobanuye ko ubwo buryo bwo kuririmba bahagaze kure y’abandi busanzwe bukoreshwa muri ibi bitaramo byabo, bityo ko budakwiye gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko bagifitanye ibibazo.

Amakuru avuga kandi ko aba bahanzi baririmbye indirimbo It Depends mu buryo bwayo bwavuguruwe, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko umwuka mubi wari wavuzwe hagati yabo ushobora kuba waragabanutse.

Ibi byabaye nyuma y’uko TMZ itangaje ko ku wa Kane, tariki ya 5 Ugushyingo, Chris Brown na Usher bagiranye impaka zikomeye inyuma y’urubyiniro, ubwo biteguraga igitaramo cya mbere muri Atlanta.

Amakuru yatanzwe n’abantu bavuganye na TMZ avuga ko kutumvikana kwatewe n’ubukererwe bw’abafana bari bagiye muri icyo gitaramo, bitewe n’umubyigano w’imodoka wari ukabije hafi y’ahagombaga kubera igitaramo.

Usher ngo yashakaga ko igitaramo gitangira ku gihe, mu gihe Chris Brown we yasabaga ko babanza gutegereza abafana bari bagikomeje kuhagera.

Uku kutumvikana kwaje gukurikirwa n’ubukererwe bw’igitaramo bwageze hafi ku masaha atatu, bituma bamwe mu bafana bagaragaza uburakari, banenga uburyo igitaramo cyateguwe.

Abafana kandi bari batunguwe no kuba aba bahanzi bombi batararirimbye indirimbo bahuriyeho, mu gihe ari byo bari biteze muri uru ruzinduko rw’ibitaramo.

Chris Brown yaje gushyira ubutumwa kuri Instagram agaragaza ko abantu badakwiye kwemera buri kintu cyose gisakazwa kuri internet, nubwo atigeze asobanura mu buryo bweruye niba yavugaga amakuru y’uko yashyamiranye na Usher.

Nyuma yo gushyamirana, Chris Brown na Usher bongeye gusangira urubyiniro

Si ubwa mbere aba bahanzi bavugwaho kutumvikana. Mu 2023, hari amakuru yavuzwe ku mpaka zabaye mu birori by’isabukuru ya Chris Brown, ubwo Usher yageragezaga gutabara umuhanzikazi Teyana Taylor wari wagiranye ikibazo na Chris Brown.

Nubwo hari ayo makuru yagiye avugwa, Chris Brown na Usher bakomeje urugendo rwabo rw’ibitaramo, aho bafite gahunda yo gukora ibitaramo bitanu kuri Mercedes-Benz Stadium hagati ya tariki ya 5 n’iya 11 Ugushyingo 2026.

Kuba bongeye kuririmbana byagabanyije impungenge z’uko ibitaramo byabo bishobora guhungabanywa n’umwuka mubi hagati yabo, ariko nta n’umwe uratangaza ku mugaragaro ko ibibazo byavuzwe byakemutse.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza