Nyuma yo kwamamara muri ‘Empire’, Terrence Howard arashaka kuyobora Amerika

Umukinnyi wa filime wamamaye nka Lucious muri ‘Empire’ yatangaje ko ashobora kwinjira muri politiki agaharanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, anagaragaza ibibazo yifuza gushyira imbere.
Terrence Howard, umukinnyi wa filime w’Umunyamerika wamamaye mu ruganda rwa sinema cyane cyane muri filime y’uruhererekane yitwa ‘Empire‘, yatangaje ko ashobora kwiyamamariza kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe agaragaza ko hari ibibazo by’igihugu bikwiye guhabwa umwanya n’ubuyobozi.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa TMZ i New York, ubwo yabazwaga ku bijyanye no gutora n’icyo atekereza ku buyobozi bw’igihugu. Howard yabwiye umunyamakuru ko yafata inshingano zo kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagize ati:
“Niteguye kandi ntegerezanyije amatsiko igihe nzaba Perezida.”
Abajijwe niba koko abivuze, yongeyeho ati:
“Niba abo dufite ku buyobozi bananiwe kuzana impinduka, hari ugomba kugira icyo akora.”
Uyu mukinnyi uzwi cyane kubera uruhare yagize muri filime zinyuranye, cyane cyane urukurikirane rwa filime rwa ‘Empire’, yavuze ko kwinjira muri politiki bishobora kuba indi ntambwe mu rugendo rwe.
Mu byo yifuza ko byitabwaho harimo ikibazo cy’indishyi ku bakomoka ku Banyamerika b’Abirabura bakomoka ku bantu bajyanywe muri Amerika ku ngufu bakajya gukora ubucakara. Icyo kibazo kizwi nka reparations, kikaba kimaze igihe kiganirwaho muri politiki y’Amerika.
Howard kandi yagaragaje ko yifuza kuganira na Perezida Donald Trump kuri iki kibazo, anavuga igitekerezo cyo gusonerwa imisoro ya Leta mu gihe cy’imyaka 400 ku bakomoka ku bantu bagizwe abacakara.
Nubwo yagaragaje ubushake bwo kuba Perezida, kugeza ubu nta tangazo rirambuye ryemeza ko yatangiye gahunda yo kwiyamamaza cyangwa ko yamaze gufata icyemezo cya nyuma cyo kwinjira mu matora.
Terrence Howard ni umwe mu bakinnyi bazwi muri Hollywood, aho yamenyekanye cyane mu mwuga wo gukina filime no kuri televiziyo. Uruhare rwe muri Empire rwamuhesheje igikundiro ku rwego mpuzamahanga.
Niba koko yakomeza iyi nzira, yaba yinjiye mu rugendo rushya rutandukanye n’urwo yari asanzwe azwiho mu myidagaduro, agahindura icyerekezo akerekeza muri politiki y’Amerika.
Terrence Howard na Taraji P. Henson bamamaye muri filime y’uruhererekane ya Empire
Terrence Howard wamamaye nka Lucious muri ‘Empire’ yatangaje ko ashobora kwinjira muri politiki akaba yayobora Amerika