Rick Ross yatawe muri yombi akurikiranyweho kuniga umukunzi we
.png)
Umuraperi Rick Ross yatawe muri yombi mu Mujyi wa Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akurikiranyweho ibyaha bibiri bifitanye isano n’ihohotera ryo mu rugo, birimo gukubita umuntu amuniga.
Uyu muraperi ubusanzwe witwa William Leonard Roberts, yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Ukwakira 2026, mu gace ka Miami Beach muri Leta ya Florida. Ifatwa rye rije nyuma y’iminsi mike uwahoze ari umukunzi we, Jazzma Kendrick, amushinje kumukubita no kumukomeretsa.
Amakuru ava mu nyandiko z’urwego rushinzwe amagereza n’inkiko muri Miami-Dade agaragaza ko uyu muraperi w’imyaka 50 akurikiranyweho icyaha gikomeye cyo gukubita umuntu amuniga ndetse n’ikindi cyaha cyo gukubita. Byombi byashyizwe mu byaha bifitanye isano n’ihohotera ryo mu rugo.
TMZ yatangaje ko Rick Ross yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, nyuma aza kugezwa muri Turner Guilford Knight Correctional Center. CBS News Miami yo ivuga ko yanditswe muri gereza saa 6:10 za mu gitondo ku isaha yaho.
Urukiko rwashyizeho ingwate ya $5,000 ku cyaha cyo gukubita umuntu amuniga n’indi ya $1,000 ku cyaha cyo gukubita, yose hamwe ikaba $6,000. Biteganyijwe ko Rick Ross azitaba urukiko ku wa 22 Ukwakira 2026.
Uwahoze ari umukunzi we yari aherutse kumushinja kumuhohotera
Ifatwa rya Rick Ross rije nyuma y’iminsi mike Jazzma Kendrick, umunyamideli wahoze ari umukunzi we, amushinje kumukorera ihohotera rishingiye ku mubiri.
Ku wa 26 Nzeri 2026, Kendrick yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza iminwa yakomeretse, avuga ko ibyo bikomere yabitewe na Rick Ross. Yavuze ko uwo munsi ari na bwo yafashe icyemezo cyo kuva muri uwo mubano.
Mu bindi Kendrick yatangaje, yavuze ko Rick Ross yamufataga nk’aho ari umuntu wo gukubitiraho, anaburira abandi bagore kutirengagiza ibimenyetso by’ihohotera mu mibanire.
Nubwo ibi birego byatanzwe mbere gato y’ifatwa ry’uyu muraperi, inzego ntiziratangaza niba ibyaha Rick Ross akurikiranyweho bifitanye isano n’ibyo Kendrick yamushinje.
Rick Ross ni umwe mu baraperi bamaze igihe kinini bazwi muri Hip-Hop yo muri Amerika. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo Hustlin’ ndetse ni na we washinze inzu ifasha abahanzi ya Maybach Music Group.
Biteganyijwe ko Rick Ross azitaba urukiko ku wa 22 Ukwakira 2026
Umukunzi wa Rick Ross aheruka kumushinja ko yamukomerekeje