Shene ya Yago TV Show yasibwe kuri YouTube

Shene ya YouTube ya Yago TV Show ya Nyarwaya Innocent, uzwi nka Yago Pon Dat, yasibwe kuri uru rubuga nyuma yo guhabwa ibihano bitatu bijyanye n’uburenganzira ku bihangano. Uyu muyoboro wari ufite abawukurikira ibihumbi 873 n’amashusho arenga 2.500.
Iyi shene yahagaritswe kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Ukwakira 2026, nyuma y’uko Yago yari yatangaje ko yahawe ibihano bitatu bizwi nka Copyright Strikes, bishobora gutuma umuyoboro wa YouTube ufungwa burundu.
Yago TV Show yari imaze imyaka isaga 10 ikorera kuri YouTube, ikaba yari ifite abayikurikira ibihumbi 873. Imibare ya Social Blade yo ku wa 21 Ukwakira 2026 igaragaza ko yari imaze gushyirwaho amashusho 2.532, yari amaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 141.
Ku wa 15 Ukwakira 2026, Yago yari yatangaje ko umuyoboro we wahawe igihano cya gatatu nyuma y’ibirego yavuze ko byatanzwe na Bruce Melodie n’ikipe ye, bifitanye isano n’ibiganiro bagiranye mu bihe bitandukanye.
Mu butumwa yanyujije kuri X, yagize ati:
“Bruce Melodie n’ikipe bamaze kurega Yago TV Show nanone, aho noneho bifashishije ibiganiro bitandukanye twakoranye nawe mu bihe bitandukanye. Ubu tuvugana, Yago TV Show bayihaye Strike eshatu, hasigaye iminsi umunani ngo isibwe ku rubuga rwa YouTube.”
Yago yahise atangaza ko yafashe icyemezo cyo gukura kuri YouTube ibiganiro byose yari yarakoranye na Bruce Melodie, ndetse n’ibindi byose byavugaga kuri uyu muhanzi, ariko icyo gihe ashimangira ko atari yiteguye kumusaba imbabazi.
Bruce Melodie yahakanye ko ari we watanze ibirego
Nyuma y’uko Yago atangaje ko shene ye iri mu kaga, Bruce Melodie yasobanuye ko atari we ubwe watanze ibirego byatumye YouTube itanga ibyo bihano, ahubwo ko ikibazo cyari gifitanye isano n’ikoreshwa ry’indirimbo zo kuri album ye Colorful Generation.
Uyu muhanzi yavuze ko uburenganzira kuri iyo album bwaguzwe na sosiyete yo muri Amerika, ari na yo ifite ububasha bwo gukurikirana ikoreshwa ry’ibihangano biyigize.
Bruce Melodie ashyirwa mu majwi ku kurega Yago kuri YouTube
Mu biganiro bitandukanye, Bruce Melodie yavuze ko atari we ubwe watanze ibirego kuri YouTube, ahubwo ko byakozwe n’ikipe ye, ashimangira ko nta nyungu yari afite mu gutuma Yago abura uburyo bwo kwinjiza amafaranga.
Bruce Melodie yavuze ko nubwo atishimiye ibiganiro Yago yari yaramukoreye, atifuzaga ko agera aho abura uburyo bwo kwinjiza amafaranga. Yanagaragaje ko yari yiteguye kumufasha gukemura ikibazo mu gihe yaba yiyambaje abatanze ibirego.
Yago yari aherutse gusaba imbabazi
Isibwa ry’uyu muyoboro rije nyuma y’iminsi ibiri Yago ashyize ahagaragara itangazo ry’amapaji atandatu, ku wa 20 Ukwakira 2026, asaba imbabazi ubuyobozi bw’u Rwanda, Abanyarwanda n’abandi bose bashobora kuba barababajwe n’amagambo yakoresheje mu bihe bitandukanye.
Muri iryo tangazo yashyize ahagaragara ari i Kampala muri Uganda, yemeye ko hari amagambo atari akwiye yakoresheje mu biganiro bye, avuga ko hari ubwo yagiye aganzwa n’umujinya, bigatuma avuga amagambo atatekerejeho bihagije.
Yiyemeje guhindura imyitwarire no kongera gukora ibikorwa bye mu Rwanda, agaragaza ko ashaka gutangira urugendo rushya.
Amabwiriza ya YouTube ateganya ko umuyoboro uhawe ibihano bitatu by’uburenganzira ku bihangano mu gihe cy’iminsi 90 ushobora gufungwa burundu. Iyo umaze gufungwa, amashusho yari awuriho ntaba agishobora kurebwa.
Yago aheruka kuvuga ko asaba imbabazi ku byo yanyuzaga kuri shene ye
Shene ya Yago TV Show yasibwe kuri YouTube