Shizzo ntiyemeranya n’abapimira ubushobozi bw’umugore we Tessy ku Cyongereza avuga

Umuraperi Hakizimana Ishimwe Agappe uzwi nka Shizzo Shmane yagaragaje ko ashyigikiye umugore we, umunyamakuru Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy, nyuma y’uko anenzwe ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo yavuzemo Icyongereza mu kiganiro cyatambutse kuri TV10.
Izi mpaka zavutse nyuma y’ikiganiro Tessy yagiranye na Super Manager ndetse na Danny Crown, umuhanzi ukomoka muri Nigeria, aho bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga banenze uburyo uyu munyamakuru yavugagamo Icyongereza.
Nyuma yo kubona ibyo bamuvugagaho, Tessy yagaragaje ko kumenya indimi z’amahanga atari byo byonyine bigaragaza ubumenyi n’ubushobozi bw’umuntu. Yibukije abamunengaga ko indimi zishobora kwigwa, ariko ko hari n’izindi ndangagaciro zikomeye mu mibereho y’abantu, zirimo ubupfura n’imyitwarire myiza.
Shizzo Shmane na we yinjiye muri izi mpaka, agaragaza ko adashyigikiye abashingira ku buryo umuntu avuga ururimi rw’amahanga kugira ngo bamuhe agaciro cyangwa bamupime ubushobozi.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, yagize ati: “Indimi zirigwa ariko ubupfura buravukanwa.”
Yakomeje agaragaza ko indimi z’amahanga zidakwiriye gufatwa nk’igipimo rukumbi cy’ubumenyi cyangwa ubushobozi bw’umuntu, kuko hari ibindi byinshi bimuranga birenze uko avuga ururimi runaka.
Ubu butumwa bwa Shizzo bwongeye kugaragaza uburyo uyu muhanzi akunze kujya ku ruhande rw’umugore we iyo avuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Tessy ni umwe mu banyamakuru bamenyekanye mu biganiro by’imyidagaduro mu Rwanda, by’umwihariko mu gihe yakoreraga Isango Star, aho yakoze ibiganiro birimo ‘Isango na Muzika’.
Yamenyekanye kandi mu kiganiro ‘This & That’ yakoranye na Blandine Uwase uzwi nka Blandy Star, cyibanda ku myidagaduro n’ibindi bibazo by’imibereho.
Muri Kanama 2026, Tessy yinjiye mu bakozi ba RadioTV10, aho yatangiye kugaragara mu kiganiro cy’imyidagaduro cyitwa ‘OFF ON’, afatanyije na Yvette na DJ Baby.
Tessy na Shizzo basezeranye imbere y’amategeko ku wa 8 Mutarama 2026 mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo, mbere yo gukora ubukwe ku wa 10 Mutarama 2026 mu Intare Conference Arena i Rusororo.
Ibyabaye kuri Tessy byongeye gutuma havuka impaka ku buryo abantu banengana ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane iyo umuntu akoresheje ururimi rw’amahanga atavuga nk’ururimi kavukire.
Tessy afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree)
Shizzo yavuze ko uburere buruta kumenya indimi nyuma y’uko benshi bibasiye umugore we