Social Mula yahishuye uko Sadate yamubereye umujyanama mu muziki

Umuhanzi Social Mula yatangaje ko Sadate wamubereye umujyanama mu muziki hagati ya 2016 na 2017 yagize uruhare rukomeye mu guhindura icyerekezo cya kariyeri ye, kuko ari we wamufashije kuvumbura ko ashoboye kuririmba injyana ya R&B, nyuma y’igihe akora Afrobeat.
Yabigarutseho mu kiganiro Samedi Détente cya Radio Rwanda cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026, aho yasobanuye uko Sadate yamufashije kumenya neza ubushobozi bw’ijwi rye no kurikoresha mu njyana imubereye.
Social Mula, amazina ye nyakuri akaba ari Lambert Mugwaneza, yavuze ko yakoranye na Sadate mu 2016 na 2017, icyo gihe akaba yari umujyanama we mu muziki.
Abajijwe niba Sadate aramutse agarutse amusaba kongera gukorana na we yabyemera, Social Mula yavuze ko atazuyaza, kuko amuha agaciro gakomeye bitewe n’ubushobozi bwe bwo gutekereza no gutanga ibitekerezo byubaka.
Yagize ati:
“Sadate namwemera cyane, kuko ni we muntu wa mbere. Simwemerera amafaranga, mwemerera IQ ye yo gutekereza. Ni we watumye nkora R&B, ntabwo wabyemera.”
Yasobanuye ko ubwo Sadate yazaga gukorana na we, yari asanzwe aririmba Afrobeat, ariko akaza kumufasha gutangira gukora indirimbo za R&B, ahereye ku yitwa ‘Ku Ndunduro.’
Ati:
“Sadate yaje nkora Afrobeat, ni we watumye nkora indirimbo yitwa ‘Ku ndunduro,’ ni na ho nahereye ndirimba R&B.”
Social Mula yavuze ko Sadate yamufashije kumva ko ijwi rye rishobora gukora ibirenze ibyo yari asanzwe akora, akamwereka ko ashobora kwitwara neza mu ndirimbo zituje kandi zishingiye cyane ku buhanga bwo kuririmba.
Yavuze ko Sadate yamuhaye urugero rw’indirimbo za R&B zo muri Amerika zo hambere, amwereka uburyo abaririmbyi bazikoresha amajwi yabo.
Yagize ati:
“Yamfatiye urugero rw’indirimbo z’Abanyamerika za kera za R&B, arambwira ngo ufite voice nziza ariko ntabwo uyiririmbisha neza.”
Social Mula yavuze ko ibyo bitekerezo byamufashije kumenya icyerekezo ashaka guha umuziki we, ari na cyo cyaje kumugeza ku gukora indirimbo zirimo ‘Ma Vie’ na ‘Humura.’
Yashimangiye ko Sadate afite uruhare runini mu kuba yarahisemo kwibanda kuri R&B, kuko yamufashije kwisobanukirwa nk’umuhanzi.
Ati:
“Yagize itafari ashyira kuri kariyeri yanjye rinini cyane, kuko yatumye nisobanukirwa ko nshobora kuririmba R&B.”
Social Mula yahishuye uruhare Sadate yagize mu guhindura icyerekezo cy’umuziki we
Social Mula yavuze kandi ko ashimira Bagenzi Bernard, uwo avuga ko ari we wabonye impano ye bwa mbere, mu bantu bagize uruhare mu rugendo rwe rw’umuziki.
Uyu muhanzi umaze hafi imyaka 15 mu muziki yavuze ko muri iki gihe ashyize imbere kubaka kariyeri irambye aho kwihutira gukora ibikorwa bigamije gusa kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Social Mula, uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Nsanga,’ yavuze ko ubu yahisemo gukomeza gusohora indirimbo imwe imwe, nubwo adakuraho ko mu gihe kiri imbere ashobora gukora EP igizwe n’indirimbo eshanu.
Uyu muhanzi umaze hafi imyaka 15 mu muziki yavuze ko muri iki gihe ashyize imbere kubaka kariyeri irambye
Umuhanzi Social Mula yatangaje ko Sadate wamubereye umujyanama mu muziki hagati ya 2016 na 2017 yagize uruhare rukomeye mu guhindura icyerekezo cya kariyeri ye